Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2013 nibwo Umubiligi Dirk yasabye ku mugaragaro Miss Rwanda 1994 Uwera Dalila ndetse atangaza ku mugaragaro inkwano agomba gutanga mu muryango w’uyu mukobwa bakabana mu buryo bwemewe n’imiryango yombi.
Ubusanzwe, Uwera Dalila n’umugabo we Dirk basanzwe baba mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho uyu mugabo akomoka. Uyu Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’1994 amaze kwambikwa iri kamba nyuma yaje kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho yahuriye n’umusore witwa Dirk bahuza urukundo kugeza ubwo babanye ndetse bakaba bafitanye umwana umwe.
Dirk hano yambikaga impeta umukunzi we Uwera Dalila. Foto/Plaisir
Mu muhango wo gusaba no gukwa Uwera Dalila byaraye bibereye muri Hotel The Manor i Nyarutarama, uyu mugabo yemereye uyu muryango mu ruhame ko agomba gutanga inkwano zingana n’amayero 8000. Umukobwa na we yahaye papa we umubyara impano y’itike igomba kuzamujyana mu mutambagiro mutagatifu i Maka mu mwaka utaha wa 2014.
Dirk na Dalila basanzwe babana mu Bubiligi ndetse bakaba bafitanye umwana umwe. Nyuma y\'uyu muhango barahita basubira i Burayi. Foto/Umuseke
Nk’uko Lion Imanzi wari uyoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 1994 yabisobanuriye inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye na we tumubaza itandukaniro yabonye muri uwo muhango icyo abanyarwandakazi batorwaga icyo gihe barusha ab’ubu cyangwa ikinyuranyo abonamo, yavuze ko abakobwa b’icyo gihe batandukanye n’ab’ubu haba mu mico no mu myifatire.
Uwera Dalila yabaye Miss Rwanda mu 1994. Foto/Umuseke
Yagize ati, ““ Nabaye umushyushyarugamba(MC) igihe u Rwanda rutora Nyampinga bwa mbere mu Rwanda ndetse no mu bihe byakurikiye. Mu by’ukuri ba nyampinga ba kera bari batandukanye cyane n’ab’ubu haba mu mico, mu myitwarire no mu bwiza bari beza cyane.”
Uwera Dalila yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 1994 ku itariki ya 17 Ukuboza 1992. Iyi mihango yabereye kuri Hotel Chez Lando, ikaba yari yateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques. Iri duka ryari riherereye ku muhanda uhuza BK, KCB na Ecole Belge na CHUK mu mujyi wa Kigali rwagati.
Ibi birori byabereye i Nyarutarama ku munsi w\'ejo kuwa gatanu. Foto/Umuseke
Munyengabe Murungi Sabin