Pillay
yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, mu butumwa
yatangiye mu mashusho yo mu muhango wabereye mu Kigo cy’Amahoro cya Nobel i
Oslo muri Noruveje.
Uyu
munyamategeko ukomoka muri Afurika y’Epfo, ufite imyaka 85, yavuze ko atewe
impungenge n’uko igihugu kimwe gishobora gufatira ibihano abacamanza kubera
ibyemezo bafata mu kazi kabo.
Yagize
ati: “Ikindi gihangayikishije kurushaho ni uko igihugu kimwe cyafatiye ibihano
abacamanza kubera gusa ibyemezo bafata mu kazi kabo. Ibyo ntibikwiye
kwihanganirwa.”
Ibi
yabivuze nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump,
butangaje ibihano bishya bigamije kugabanya ubushobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga
Mpanabyaha bwo gukora, cyane cyane mu bijyanye n’imari n’imikoranire n’ibigo
byo muri Amerika.
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, ibi bihano byatangajwe ku wa Gatanu,
tariki ya 9 Ukwakira 2026, nyuma y’amasaha make Pillay atangajwe nk’uwahawe
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026, kubera uruhare rwe mu guteza
imbere amahoro n’amategeko mpuzamahanga.
Leta Zunze
Ubumwe za Amerika zivuga ko ibi bihano bigamije kurinda ubusugire bw’igihugu
cyazo no gukumira ibikorwa bya CPI ibona nk’ibibangamira inyungu
z’Abanyamerika.
Umunyamabanga
wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko ingamba zafashwe zirimo kubuza ibigo
n’inzego byo muri Amerika gukorana mu by’imari n’urwo rukiko.
Amerika
imaze igihe inenga CPI kubera iperereza n’ibikorwa byayo bijyanye n’ibirego
by’ibyaha by’intambara birimo ibirego birebana n’ingabo z’Abanyamerika muri
Afghanistan, ndetse n’ibikorwa by’abayobozi ba Israel.
CPI ni
urukiko mpuzamahanga rufite inshingano zo kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha
bikomeye birimo ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na jenoside.
Mbere
y’ibi bihano bishya, Amerika yari yarafatiye ibihano bamwe mu bacamanza
n’abandi bakozi b’uru rukiko. Icyakora, iki cyemezo gishya cyibasiye urukiko
nk’urwego, aho kwibasira abantu ku giti cyabo gusa.
Biteganyijwe
ko hari ibice by’ibi bihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi
atandatu, kugira ngo haboneke umwanya wo kuganira ku buryo ibibazo Amerika
ivuga byakemurwa.
Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamaganye iki cyemezo, ruvuga ko ari igitero ku
iyubahirizwa ry’amategeko no ku mahame agenga ubutabera mpuzamahanga.
Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yanenze ibihano Amerika
yafatiye uru rukiko, agaragaza ko rufite uruhare rukomeye mu kurengera
ubutabera mpuzamahanga.
Ibihugu
birimo u Bwongereza, Canada, Denmark, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, u
Buyapani na Ireland na byo byagaragaje ko bidashyigikiye iki cyemezo.
Pillay
yabaye umucamanza muri CPI kuva muri 2003 kugeza muri 2008, anaba Komiseri
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Yagize
uruhare mu bikorwa by’ubutabera mpuzamahanga, birimo ibijyanye n’iperereza ku
byaha byakorewe mu bihugu birimo u Rwanda, Myanmar na Gaza.
Igihembo
cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026 yagiheshejwe n’uruhare rwe mu guteza imbere
amategeko mpuzamahanga no guharanira ko abakurikiranyweho ibyaha bikomeye
babiryozwa,akaba kandi agihawe mu gihe ibigo mpuzamahanga bishinzwe ubutabera
bikomeje guhura n’igitutu cya politiki ku bijyanye n’akazi kabyo.
