Uwegukanye Prix Nobel 2026 yanenze ibihano Amerika yafatiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Utuntu nutundi - 11/10/2026 2:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwegukanye Prix Nobel 2026 yanenze ibihano Amerika yafatiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Navi Pillay wegukanye Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026, yanenze ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, avuga ko bidakwiye kandi bihungabanya ubutabera mpuzamahanga.

Pillay yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, mu butumwa yatangiye mu mashusho yo mu muhango wabereye mu Kigo cy’Amahoro cya Nobel i Oslo muri Noruveje.

Uyu munyamategeko ukomoka muri Afurika y’Epfo, ufite imyaka 85, yavuze ko atewe impungenge n’uko igihugu kimwe gishobora gufatira ibihano abacamanza kubera ibyemezo bafata mu kazi kabo.

Yagize ati: “Ikindi gihangayikishije kurushaho ni uko igihugu kimwe cyafatiye ibihano abacamanza kubera gusa ibyemezo bafata mu kazi kabo. Ibyo ntibikwiye kwihanganirwa.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, butangaje ibihano bishya bigamije kugabanya ubushobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bwo gukora, cyane cyane mu bijyanye n’imari n’imikoranire n’ibigo byo muri Amerika.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, ibi bihano byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, nyuma y’amasaha make Pillay atangajwe nk’uwahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026, kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro n’amategeko mpuzamahanga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibi bihano bigamije kurinda ubusugire bw’igihugu cyazo no gukumira ibikorwa bya CPI ibona nk’ibibangamira inyungu z’Abanyamerika.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko ingamba zafashwe zirimo kubuza ibigo n’inzego byo muri Amerika gukorana mu by’imari n’urwo rukiko.

Amerika imaze igihe inenga CPI kubera iperereza n’ibikorwa byayo bijyanye n’ibirego by’ibyaha by’intambara birimo ibirego birebana n’ingabo z’Abanyamerika muri Afghanistan, ndetse n’ibikorwa by’abayobozi ba Israel.

CPI ni urukiko mpuzamahanga rufite inshingano zo kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha bikomeye birimo ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na jenoside.

Mbere y’ibi bihano bishya, Amerika yari yarafatiye ibihano bamwe mu bacamanza n’abandi bakozi b’uru rukiko. Icyakora, iki cyemezo gishya cyibasiye urukiko nk’urwego, aho kwibasira abantu ku giti cyabo gusa.

Biteganyijwe ko hari ibice by’ibi bihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu, kugira ngo haboneke umwanya wo kuganira ku buryo ibibazo Amerika ivuga byakemurwa.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamaganye iki cyemezo, ruvuga ko ari igitero ku iyubahirizwa ry’amategeko no ku mahame agenga ubutabera mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yanenze ibihano Amerika yafatiye uru rukiko, agaragaza ko rufite uruhare rukomeye mu kurengera ubutabera mpuzamahanga.

Ibihugu birimo u Bwongereza, Canada, Denmark, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, u Buyapani na Ireland na byo byagaragaje ko bidashyigikiye iki cyemezo.

Pillay yabaye umucamanza muri CPI kuva muri 2003 kugeza muri 2008, anaba Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Yagize uruhare mu bikorwa by’ubutabera mpuzamahanga, birimo ibijyanye n’iperereza ku byaha byakorewe mu bihugu birimo u Rwanda, Myanmar na Gaza.

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026 yagiheshejwe n’uruhare rwe mu guteza imbere amategeko mpuzamahanga no guharanira ko abakurikiranyweho ibyaha bikomeye babiryozwa,akaba kandi agihawe mu gihe ibigo mpuzamahanga bishinzwe ubutabera bikomeje guhura n’igitutu cya politiki ku bijyanye n’akazi kabyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...