Goodluck Jonathan yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, ubwo yatangaga ikiganiro muri National Defence College, iherereye mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.
Iki kiganiro yari yacyise “Harnessing Industrial Capacity for Inclusive Growth and Regional Stability in Africa”, cyagezwaga ku bitabiriye amasomo y’icyiciro cya 34 muri iyi kaminuza y’abasirikare.
Nk'uko tubikesha Tribune Online, Jonathan yavuze ko Afurika idashobora kugera ku iterambere rirambye mu ikoranabuhanga no mu nganda mu gihe uburezi bwayo budakomeje kunozwa, cyane cyane mu bijyanye no gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bwihariye.
Yagaragaje ko kuba nta kaminuza yo muri Afurika iri mu 100 za mbere ku isi ari ikibazo gikomeye, ndetse avuga ko n’umubare w’amakaminuza yo muri Afurika ari mu myanya yo hejuru ku rwego mpuzamahanga ukiri muto. Yagize ati: “Ni ibintu bibi cyane.”
Yasabye Afurika gushyiraho kaminuza zihariye
Jonathan yavuze ko Afurika ikwiye kuva kuri gahunda y’uburezi yibanda gusa ku gutanga impamyabumenyi, ahubwo igashyira imbaraga mu burezi butanga ubumenyi bwihariye mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ubwubatsi, ubuhinzi bugezweho n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Yavuze ko hakenewe ibigo by’amashuri byihariye bishobora gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo by’umugabane.
Yashimangiye ko ubwonko bw’abantu ari bumwe mu mitungo ukomeye Afurika ifite, bityo ko ishoramari mu burezi no mu guteza imbere ubushobozi bw’abantu rikwiye kuba ku isonga.
Yatanze urugero kuri Singapore na ‘Ubuhinde
Jonathan yagaragaje Singapore nk’igihugu cyakoresheje ishoramari mu burezi n’ubumenyi mu kwihutisha iterambere ryacyo.
Yavuze ko Singapore yavuye ku gihugu kitari gifite umutungo kamere uhagije, ikaba igihugu gifite ubukungu bukomeye kandi bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ubushobozi bw’abantu.
Yanatanze urugero ku Buhinde, avuga ko nyuma yo kubona ubwigenge yashyizeho ibigo byihariye byigisha abantu bafite ubushobozi bukomeye mu bumenyi n’ikoranabuhanga.
Jonathan yavuze ko iryo shoramari ryagize uruhare mu gutuma Ubuhinde buba kimwe mu bihugu bikomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Afurika ntikwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga
Jonathan yavuze ko isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye zishingiye ku ikoranabuhanga, bityo Afurika ikaba idakwiye gukomeza gusigara inyuma.
Yagaragaje ko ikoranabuhanga, ubumenyi n’udushya bigenda birushaho kugira uruhare runini mu bukungu bw’ibihugu, kurusha kwishingikiriza gusa ku mutungo kamere.
Yasabye abayobozi ba Afurika gushyira imbere urubyiruko, kuko ari rwo rushobora kuba imbarutso y’impinduka mu ikoranabuhanga no mu nganda.
Yavuze ko umugabane ufite umutungo kamere mwinshi, isoko rinini ndetse n’abaturage benshi, ariko ko ibyo bidahagije mu gihe udafite ubushobozi bwo kubibyazamo ibicuruzwa na serivisi bifite agaciro gakomeye.
Jonathan yasabye abayobozi b’Afurika gufata uburezi nk’ishoramari ry’igihe kirekire, aho kuba igice gisanzwe cya gahunda z’igihugu.
Yabwiye kandi abitabiriye amasomo muri National Defence College, ko ari abayobozi b’ejo hazaza, abasaba kuzashyigikira politiki zizamura uburezi, ikoranabuhanga n’inganda mu bihugu byabo.
Yavuze ko impinduka zitazabaho mu ijoro rimwe, ariko ko ubwitange bw’abayobozi n’uruhare rw’abaturage bishobora gufasha Afurika guhindura icyerekezo cyayo.
Goodluck Jonathan asanga intege nke z’uburezi n’ubushobozi bw’ibigo by’amashuri byo muri Afurika ari imwe mu mbogamizi zikomeye zituma umugabane udatera imbere uko bikwiye mu ikoranabuhanga n’inganda.

Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria, yavuze ko kuba nta kaminuza yo muri Afurika iri mu 100 za mbere ku isi ari ikibazo gikomeye ku iterambere ry’umugabane mu ikoranabuhanga n’inganda
