Muri ayo mazina, Uwayezu Jean François Regis ari mu
bahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe y’uyu mwanya ukomeye, yabigeraho
agasimbura Munyantwali Alphonse.
Uwayezu, uherutse gusimburwa ku mwanya
w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ntabwo ari mushya muri
ruhago y’u Rwanda. Yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA hagati ya 2018
na 2021, anabera Visi Perezida ikipe ya APR FC ndetse anagira uruhare rukomeye
mu miyoborere ya Simba SC yo muri Tanzania, kugeza mu Ugushyingo 2024 ubwo
yatandukana n’iyi kipe.
Uretse uburambe mu buyobozi, Uwayezu azwiho no kuba
yaranyuze mu mwuga w’ubutoza, aho yigeze gutoza mu makipe y’abato ya APR FC
ndetse akaba afite impamyabumenyi ya Licence C yemewe na CAF.
Amatora ya FERWAFA ateganyijwe mu gihe cya vuba,
aho tariki ya 19 Nyakanga 2025 ari bwo hitezwe ko kwakira amadosiye
y’abakandida bizasozwa. Muri iki gihe gito gisigaye, ni ho hitezwe kumenya
burundu urutonde rw’abifuza kuyobora uru rwego, rwitezweho guhindura isura
y’umupira w’amaguru mu Rwanda.