Uwatoje Rayon Sports yarahiriye kujyana Vipers mu matsinda ya CAF Champions League

Imikino - 24/07/2025 7:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwatoje Rayon Sports yarahiriye kujyana Vipers mu matsinda ya CAF Champions League

Umutoza mushya wa Vipers FC, Ivan Minnaert wamamaye muri Rayon Sports, yatangaje ko we n’iyi kipe yo muri Uganda basangiye intego imwe yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Vipers FC izaserukira Uganda muri CAF Champions League mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yizeye ko uyu mutoza w’Umubiligi mushya wayinjiyemo azayifasha kugera nibura mu matsinda y’iri rushanwa rikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Minnaert yagize ati: "Vipers nanjye turi ihuriro rikwiranye. Dukunda umupira wihuta, w’intumbero, wubakiye ku muco wo kurwana no kugira imyitwarire myiza, ibyo byose bizadufasha kwitwara neza muri Champions League ndetse no mu marushanwa yo imbere mu gihugu. Inzozi zacu ni ugutanga intambwe igana mu matsinda, ariko ibyo bisaba akazi kenshi. Birashoboka ariko ni urugamba rukomeye."

Yakomeje agira ati: "Intego yacu ubu ni ugutsinda no kugera mu matsinda ya Champions League, tunubakira ku ishingiro ryiza iyi kipe isanganywe."

Abajijwe niba ateganya gusinyisha abakinnyi b’Abanyarwanda, Minnaert yagize ati: "Twigeze tugirana ibiganiro na bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda mu bihe byashize, ariko ntibyigeze biba ibintu bifatika. Turacyafite igihe cyo gutegura ikipe, byinshi bizahinduka muri icyo gihe."

Uyu mutoza w’imyaka 52 yinjiye muri Vipers FC avuye muri Liberia, aho yari amaze gufasha Fassell FC kwegukana igikombe cya shampiyona. Azafatanya na John Ayala Luyinda na Fred Muhumuza, bombi bari basanzwe mu batoza ba Vipers FC bagize uruhare mu gufasha iyi kipe y’i Kitende kwegukana igikombe cya karindwi cya shampiyona.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...