Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16
Kanama 2024, mu muhango wabereye kuri Green Jade Garden ku i Rebero mu Mujyi wa
Kigali.
Ku mpapuro z’ubutumire (Invitation) bagaragaza ko
bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo bisunze amagambo aboneka muri Zaburi 118:
24 hagira hati “Uyu niwo munsi uwiteka yagennye, turawishimiramo turawunezererwamo."
Ibirori by’ubukwe bwabo bizaba ku wa Gatandatu tariki
24 Kanama 2024, aho bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero Zion Temple CC
Gatenga, ni mu gihe kwiyakira bizabera mu Intare Arena.
Ku wa 2 Mata 2022, nibwo Uwase Honorine yahamije
urukundo yakunze Nsengiyumva Christian. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya
Instagram agira ati “Umpiga ubutwari turatabarana. Nkunda iyi Manzi yahariwe ubutware."
Ku wa 16 Kamena 2023, ubwo umukunzi we yizihiza
isabukuru y’amavuko yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Isabukuru
nziza ku musore witonda, w’indakemwa kandi wiyubaha. Warakoze kumpishurira
inzira y’urukundo n’ukuri. Uri impamvu ituma nemera ko urukundo no kwizera
bibaho."
Yakomeje agira ati “Ndi mu buzima butuje kubera ko uri
mu buzima bwanjye. Ngukunda bitagira igipimo."
Uwase yarengejeho amagambo aboneka muri Bibiliya mu Kubara
6:24-26 hagira hati “Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize
mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro."
Miss Igisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba
rya Miss Rwanda 2017, aho yabashije kwegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane
mu irushanwa ‘Miss Popularity’.
Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa
rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.

Uwase Hirwa Honorine yasabwe aranakobwa n’umukunzi we
bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Uwase Hirwa ku munsi
udasanzwe mu buzima bwe

Abasore baherekeje Christian Mugisha mu gusaba no gukwa Uwase Hirwa Honorine

Kuva muri Mata 2022, Uwase yagaragaje ko yakunze byimazeyo umukunzi we Christian

Ku wa 23 Gashyantare 2023, nibwo Uwase Honorine yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Christian