Nyuma y’amezi ane akoze ubukwe, Uwase Belinda wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yamaze kwibaruka impanga. Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga Uwase Belinda yibarutse abana babiri b’abahungu, akaba yibarukiye mu bitaro La croix du sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ni ibitaro biherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.
Miss Uwase Belinda yamaze kwibaruka impanga nyuma y'igihe gito akoze ubukwe
Tubibutse ko Uwase Belinda ari umwe mu bakobwa bake bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda umaze kurushinga ndetse uyu akaba yarakoze ubukwe bwiza cyane, aho gusaba no gukwa byabereye mu karere ka Karongi kimwe n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana.