Uyu musore yemeye ibyaha byinshi bifitanye isano n’iterabwoba, birimo gutegura icyo gitero ndetse no gushaka intwaro zirimo imbunda ya mitraliye na gerenade kugira ngo azikoreshe. Yashinjwaga kandi gukurikiza amabwiriza y’umutwe wa Islamic State (IS) mu gukora ibisasu byifashishije ibikoresho bisanzwe biboneka mu rugo.
Iperereza ryagaragaje ko yafashwe ku wa 7 Kanama 2024, umunsi umwe mbere y’uko igitaramo cya Taylor Swift kiba. Nyuma y’ifatwa rye, ibitaramo bitatu byari biteganyijwe kubera i Vienna byarahagaritswe, ibintu byababaje cyane abafana b’uyu muhanzikazi.
Mu rubanza, uyu musore yavuze ko yicuza ibikorwa bye, ariko ibyo ntibyabujije inteko y’abacamanza kumuhamya ibyaha byinshi yashinjwaga. Yavuze ko mbere yo guhitamo igitaramo cya Taylor Swift nk’intego ye, yari yaragiye mu mujyi wa Dubai agamije kugaba igitero cyo gutera abantu ibyuma, ariko bikamunanira kubera ubwoba.
Yari afatanyije n’undi musore witwa Arda K., na we wahamwe n’ibyaha byose yashinjwaga maze akatirwa imyaka 12 y’igifungo. Bombi kandi bahamwe n’icyaha cyo gutanga ubufasha ku muntu wa gatatu watawe muri yombi muri Arabia Saudite, akekwaho gutera icyuma umukozi w’umutekano hafi y’Umusigiti Mukuru wa Mecca.
Abanyamategeko b’aba bagabo batangaje ko batarafata icyemezo cyo kujuririra imyanzuro y’urukiko. Ibi bihano byafashwe nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gukumira ibitero byashoboraga gushyira ubuzima bw’abarenga ibihumbi by’abantu mu kaga.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
