Iki gitabo kizashyirwa ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya
29 Kanama 2026, mu muhango uzabera kuri Kigali Marriott Hotel guhera saa kumi
z’umugoroba.
Rising with Dignity ni igitabo cyibanda ku bitekerezo bya
filozofiya ya Stoicism, ariko Uwanziga akabihuza n’umuco, amateka
n’indangagaciro by’u Rwanda ndetse n’ubwenge gakondo bw’Afurika.
Stoicism ni inyigisho za filozofiya zishimangira cyane
kwimenya, kwifata, kwihangana mu bihe bikomeye, kugira ubutwari, gukorera ku
byo umuntu ashobora guhindura no kwakira ibitagengwa n’ubushobozi bwe.
Muri iki gitabo, Uwanziga yerekana ko izi nyigisho atari
iz’abantu bo mu bindi bice by’Isi gusa, ahubwo ko zishobora gusobanuka neza iyo
zishyizwe mu murongo w’ubuzima n’umuco nyafurika.
Yifashisha inyigisho z’abahanga nka Marcus Aurelius,
Epictetus na Seneca, ariko akazihuza n’indangagaciro zigaragara mu mibereho
y’Abanyarwanda n’Abanyafurika, zirimo kubahana, ubumwe, ubudaheranwa n’ibibazo,
ubwiyunge, ubuyobozi buboneye ndetse n’agaciro ko kubaho ugamije ikintu gifite
umumaro.
Igitabo
gishingiye ku rugendo rwo kuzamuka udasize indangagaciro
Mu gusobanura igitabo cye, Uwanziga Joy avuga ko Rising with
Dignity atari igitabo cya filozofiya gusa, ahubwo ari igitabo kigamije guha
umusomyi ibikoresho yamufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ni igitabo kivuga ku buryo umuntu yakubaka ubudahangarwa bwo
mu mutima, agatsinda ibihe bitoroshye, akagira ubushobozi bwo kwiyobora, kubaka
umubano mwiza n’abandi no gufata imyanzuro ishingiye ku ndangagaciro.
Uwanziga yinjizamo inkuru, imigani n’imigani migufi
y’Abanyarwanda, amateka, ingero z’ubuzima busanzwe ndetse n’imyitozo ifasha
umusomyi gutekereza ku buzima bwe no ku buryo ashobora kugira uruhare mu
mpinduka nziza mu muryango, ku kazi no muri sosiyete.
Ni muri urwo rwego igitabo gishaka gusubiza ikibazo
cy’ingenzi cy’uko ubwenge bw’abantu ba kera bushobora gukomeza kugira umumaro
mu isi ya none, aho abantu bahura n’ihindagurika ryihuse, imihangayiko, ibibazo
by’imibanire n’izindi mbogamizi zitandukanye.
Uko
u Rwanda rufite umwanya wihariye muri iki gitabo
Kimwe mu bintu bitandukanya ‘Rising with Dignity’ n’ibitabo
byinshi bivuga kuri ‘Stoicism’ ni uko Uwanziga atarebera izi nyigisho mu
ndorerwamo y’ibihugu by’i Burayi cyangwa izindi filozofiya zonyine.
Agaragaza ko indangagaciro nk’ubwubahane, kwihangana,
gufashanya, kubana n’abandi, kwiyubaha, kwiyunga nyuma y’amakimbirane no kugira
uruhare mu kubaka umuryango ari ibintu bifite umwanya ukomeye mu buzima
bw’Abanyarwanda kandi bishobora kugirana isano n’inyigisho za ‘Stoicism’.
Ibi bituma igitabo kiba n’uburyo bwo gusangiza isi imwe mu
ndangagaciro n’ubwenge bwakomotse muri Afurika, aho kubifata nk’ibintu by’umuco
gusa, ahubwo bikagaragazwa nk’isoko y’ubwenge bushobora gukoreshwa no mu
gukemura ibibazo by’iki gihe.
Abagenewe
iki gitabo ni bande?
Mu kiganiro ‘Inzu y’Ibitabo’ na Dashim, Uwanziga Joy yavuze
ko hari abantu benshi bashobora kungukira muri iki gitabo bitewe
n’insanganyamatsiko gikubiyemo.
Mu Rwanda no mu mahanga, kigenewe cyane cyane urubyiruko
n’abanyeshuri bashaka kwiyubaka no kugira indangagaciro zibafasha kuba
intangarugero.
Ababyeyi, abarimu n’abayobozi mu miryango na bo bashobora
kugikoresha nk’isoko y’ibitekerezo byabafasha mu kwimakaza indangagaciro nziza
mu bana no mu rubyiruko.
Ni igitabo kandi kigenewe abantu banyuze mu bihe bikomeye
by’ubuzima ariko bagahitamo kudaheranwa na byo, ahubwo bagashaka uburyo bwo
kongera kwiyubaka no gukomeza imbere.
Amashuri, za kaminuza na byo bishobora kukibyaza umusaruro mu
bijyanye no kwigisha ubuyobozi, indangagaciro, umuco n’imibanire.
Ku Banyafurika n’abakunda umuco wa Afurika, Uwanziga avuga ko
igitabo gishobora kuba umuyoboro wo gusobanukirwa uburyo ubwenge gakondo bw’Afurika
bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya none.
Abakunda ‘Stoicism’ na bo bashobora kubwibona muri iki gitabo
uburyo izi nyigisho zishobora gusobanurwa mu buryo bujyanye n’imibereho
n’indangagaciro by’Afurika.
Hari kandi abadipolomate, abakozi b’imiryango itegamiye kuri
Leta, abashakashatsi n’abigisha bakora mu bijyanye n’umuco, amateka ya Afurika,
ubuyobozi, abimukira no gukemura amakimbirane.
Ku
Uwanziga, igitabo ni n’uburyo bwo gusangiza isi ubwenge bw’Afurika
Usibye kuba igitabo kigamije gufasha umuntu ku giti cye, ‘Rising
with Dignity’ gifite n’ubutumwa bwagutse bwo gushishikariza Abanyafurika
kwiyakira no kwiyubakira ku ndangagaciro zabo.
Uwanziga agaragaza ko ubwenge butagira imbibi, kandi ko
inyigisho zagiye zifasha abantu mu bihe bitandukanye by’amateka zishobora
kongera gusobanurwa mu buryo bujyanye n’umuco w’ahantu runaka.
Ni yo mpamvu yifuza ko igitabo cye cyafasha umusomyi kugira
ubutwari bwo guhangana n’ibibazo, ariko kandi akabikora atatakaje indangagaciro
ze.
Mu murongo w’ubutumwa bukomeye bw’iki gitabo, Uwanziga
ashyira imbere amagambo agira ati: “Rise with Wisdom, Lead with Character, Live
with Dignity”, ashimangira gukura ufite ubwenge, kuyobora ufite imico myiza no
kubaho wubaha agaciro kawe.
Uwanziga
Joy n’urugendo rwe mu kwandika no muri dipolomasi
Rising with Dignity si cyo gitabo cya mbere Uwanziga Joy
yanditse.
Yaherukaga gusohora “Manners in Rwanda”, igitabo cyibanda ku
myitwarire n’imico iboneye mu Rwanda, kikaba cyarashimwe n’abantu batandukanye
barimo Romeo Dallaire wahoze ayobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu
Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igitabo cye cya mbere cyanashimiwe n’abandi bantu bakomeye
barimo Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha
Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Ibitabo bya Uwanziga byagiye biboneka ku mbuga zitandukanye nka
Amazon zigurishirizwaho ibitabo, bikabona abasomyi mu bice bitandukanye.
Mu rugendo rwe rw’amashuri, Uwanziga yize muri Kaminuza y’u
Rwanda ishami rya Huye, mbere yo kujya mu Burayi aho yakomereje amasomo ya
Master’s mu bijyanye na International Protocol and Diplomacy i Brussels.
Yamaze imyaka irenga 15 akorera mu Buholandi, aho yakoze
imirimo itandukanye irimo gukorera mu butumwa bwa dipolomasi nk’umwanditsi wa Ambasade.
Yanagize uruhare mu burezi, aho yigishije muri The Hague
University mu Buholandi ndetse na UCC i Cork muri Ireland.
Igitabo
kizashyirwa ahagaragara ku wa 29 Kanama
Uwanziga Joy ateganya kumurika ku mugaragaro Rising with
Dignity: The African Stoic, The Rwandan Way ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama
2026.
Uyu muhango uzabera kuri Kigali Marriott Hotel guhera saa
kumi z’umugoroba.
Kuri Uwanziga, iki gitabo si igikorwa cyo kongera ku rutonde
rw’ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo kwibutsa
abantu ko umuntu ashobora gukura mu bihe bikomeye, akiyubaka, akayobora neza
kandi akabaho afite agaciro n’indangagaciro.
Ni igitabo kandi gishyira hamwe filozofiya ya kera n’ubuzima
bwa Afurika ya none, mu rwego rwo gutanga igitekerezo cy’uko u Rwanda n’Afurika
bishobora kwiyubakira ahazaza hakomeye, bishingiye ku bwenge, ubudahangarwa bwo
mu mutima, imico myiza no kubaha agaciro ka muntu.
Muri make, Rising with Dignity ni ubutumire bwo gukura ufite ubwenge, kuyobora ufite imico myiza no kubaho wubaha agaciro kawe.

Uwanziga Joy yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe amusangiza igitabo “Rising with Dignity” agiye kumurika

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, ari kumwe na Tito Rutaremera yamurikiye igitabo ““Rising with Dignity”

Uwanziga Joy avuga iki gitabo yanditse yagishyize ku masomo atandukanye mu Rwanda, ndetse kizamurikwa ku mugaragaro ku wa 29 Kanama 2026

Igitabo cye cya mbere “Manners in Rwanda” cyishimiwe na benshi, barimo uwahoze ari Minister of Foreign Affairs w’u Buholandi, Jan Pronk

Igitabo cya Mbere cya Uwanziga Joy cyaje ku mwanya wa gatatu mu gukundwa ku rubuga rwa Amazon

Uwanziga yabaye umwari muri Kaminuza ya ‘The Hague University’ yo mu Buholandi na UCC muri Cork yo muri Ireland
Romeo Dalaire wahoze ahagarariye ingabo za l’UN mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nawe waje kwandika, ibitabo by’aba bombi bikaba byaramaze igihe bikurikirana mu gukundwa ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho ibitabo

Igitabo cya mbere cya Uwanziga Joy cyanashimiwe n’abandi bantu bakomeye barimo Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF)

Uwanziga agiye gushyira ku isoko igitabo cye cya Gatatu yanditse

