Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Star, uyu mugore w'imyaka 31 yagiye mu mujyi wa Barcelona aho yakorewe icyo bita coin slot mu gutwi, ni uburyo bwo gukuramo igice cy'ugutwi kugira ngo hashyirwemo tatuwaje nyinshi icyarimwe. Yanakorewe kandi igikorwa cyo gushyira tatuwaje ya silicone munsi y'uruhu rw'ikiganza cye gifite ishusho y'umuheto.
Amber yatangaje ko yari amaze igihe kinini ategura ibyo bikorwa ndetse ko yishimiye cyane kubikora, n’ubwo byari bimaze imyaka irindwi bibujijwe muri Australia kubera ingaruka bishobora kugira ku buzima. Ati: “Nari maze igihe ntegura ibi bikorwa. Nishimiye cyane kubona ngiye kubigeraho. Icyo nifuza ni uko byakorwa neza kandi bikarangira neza.”
Izi mpinduka ku mubiri zizwi nka subdermal implants, aho ibintu bidasanzwe bishyirwa munsi y'uruhu kugira ngo bihindure uko umubiri usanzwe usa. Muri Australia bikaba bibujijwe bitewe n'ingaruka bishobora guteza.
Bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge, bavuga ko kuba ibi bikorwa bitemewe mu gihugu cye bishobora kuba bifite impamvu zikomeye zijyanye n'umutekano w'ubuzima.
Amber yavuze kandi ko uburyo agaragara bwatumye agira imbogamizi mu gushaka akazi. Yagize ati: “Sinshaka gukorera ikigo kireba gusa uko umuntu asa. Nifuza gukorera abantu bashima ubushobozi bwanjye, imyitwarire yanjye n'indangagaciro mfite.”
Uyu mugore amaze gukoresha amafaranga arenga ibihumbi 250 by'amapawundi mu gukora tatouage n'izindi mpinduka ku mubiri we. Muri zo harimo no gushita tatuwaje mu mboni z’amaso (eyeball tattoos), ibintu byigeze kumutera ubuhumyi bw'ibyumweru bitatu nyuma yo kubikora nabi.
N’ubwo yigeze kugira ibyo bibazo, Amber aherutse gutangaza ko ateganya kujya muri Brazil kongera gukoresha tatuwaje mu maso. Avuga ko ubu azabikorerwa n'ababifitiye ubunararibonye kugira ngo yirinde amakosa yigeze kumugiraho ingaruka.
Yasobanuye ko ikibazo cya mbere cyatewe n'uko uwamukoreye tatouage mu maso atabikoze neza, bikamutera ububabare bukabije ndetse n'ubuhumyi bw'igihe gito.
Amber yavuze ko kuri ubu ashaka kongeramo utudomo tubiri tw'irangi ry'umukara muri buri jisho kugira ngo amaso ye agire isura asa n'ikirere cyuzuyemo inyenyeri (nebula galaxy effect).
N’ubwo ibikorwa bye bikomeje gukurura impaka n'impungenge mu bantu benshi, Amber Luke avuga ko afite uburenganzira bwo guhitamo uko ashaka kugaragara kandi ko agomba gukurikiza ibyo yumva bimushimisha.




Umugore wamamaye kubera kugira tatuwaje nyinshi yagiye muri Espagne kwishyiraho izindi zibujijwe mu gihugu cye
