Uyu
muhanzikazi yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, yakirwa n’inshuti
n’abavandimwe. Akigera i Kigali, yatangaje ibyishimo byo kongera gukandagira ku
butaka bw’u Rwanda.
Yagize
ati: “Ndishimye cyane, ndanezerewe rwose kuba ngeze hano.”
Abajijwe
icyo yari akumbuye kurusha ibindi, yasubije agira ati: “Nari nkumbuye igitoki, no
gusangira n’abantu.”
Uwamahirwe
yavuze ko azamara iminsi 12 mu Rwanda mbere y’uko asubira mu Budage, aho
azahuriza hamwe ibikorwa bya muzika n’ibindi bijyanye n’imibereho ye bwite.
Mu
bimuzanye kandi harimo no gutaha ubukwe bw’inshuti ye Kayitesi Judence, buzaba
ku wa 19 Gashyantare 2026. Yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba ashobora
kwifatanya n’inshuti ze mu bihe by’ibyishimo nk’ibi.
Mu
gihe azaba ari mu Rwanda, Uwamahirwe Josée ateganya gukomeza ibikorwa bya muzika
birimo no gukora indirimbo nshya muri studio zizashyirwa kuri Album yise
‘Siboyintore’.
Yagize
ati: “Nzakora indirimbo muri studio kuri Album ‘Siboyintore’, ariko kandi
nzanakora amashusho y’indirimbo ‘Urunyenyeri’.”
Iyi Album ‘Siboyintore’ yitezweho kongera guhuza uyu muhanzikazi n’abakunzi be, cyane ko indirimbo yayitiriye iri mu zamugize ikimenyabose mu muziki wa gakondo.
Uwamahirwe
Josée kandi yagaragaje ko afite indirimbo nshya zirimo ubutumwa bwimbitse,
zirimo izigaruka kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, zishingiye ku bumwe
n’ubwiyunge, urukundo, ubukwe n’izindi nsanganyamatsiko zubaka sosiyete.
Kugaruka
kwe mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe ateganya ibikorwa bishya bya muzika,
bishobora kuba intangiriro y’indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika
rwatumye amazina ye arushaho kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.
🔴🚨 AMAKURU AGEZWEHO
NONAHA 🔥🇷🇼
Nishimye
cyane 🤍
Uwamahirwe Josée, wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe
cyane nka SIBOYINTORE na Urunyenyeri, yamaze kugera mu Rwanda ✈️
avuye mu Budage 🇩🇪 aho asanzwe
atuye.
Yaje mu bikorwa bikomeye bya muzika 🎶 birimo no gukora amashusho mashya… pic.twitter.com/nVWTXusEBU

Uwamahirwe
Josée yagarutse mu Rwanda avuye mu Budage, agiye gukora amashusho ya
‘Urunyenyeri’ no gutangira Album ‘Siboyintore’ mu minsi 12 azamara i Kigali
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'SIBOYINTORE' YA UWAMAHIRWE JOSEE
