Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, wavuze ko Gen. Moses Ali yapfiriye mu bitaro bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala ku wa 18 Nyakanga 2026, saa kumi z’umugoroba.
Perezida Museveni yavuze ko Uganda ibuze umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, haba mu gisirikare ndetse no muri politiki. Ati: “Gen. Moses Ali yakoreye igihugu cye igihe kirekire nk’umusirikare ndetse n’umuyobozi wa politiki. Tuzakumbura cyane uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.”
Gen. Moses Ali yavukiye muri Mata 1939. Yatangiye kwinjira mu gisirikare mu 1968 ubwo yabaga umusirikare w’intangiriro (cadet officer) mu Ngabo za Uganda, nyuma azamuka mu ntera kugeza ku rwego rwa Jenerali w’inyenyeri enye.
Mu 1971, ubwo yari Colonel, yagize uruhare muri coup d’état yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Milton Obote, maze Idi Amin afata ubutegetsi.
Ku butegetsi bwa Idi Amin, Moses Ali yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Intara n’Imbere mu Gihugu, ariko nyuma aza kutumvikana n’ubutegetsi bwa Amin.
Nyuma yo kugwa kwa Idi Amin mu 1979, Moses Ali yagiye muri Sudani aho yayoboye umutwe w’abarwanyaga ubutegetsi witwaga Uganda National Rescue Front, mbere yo kugirana amasezerano y’amahoro na Perezida Museveni mu 1986.
Gen. Moses Ali yakomeje gukora muri politiki ya Uganda, aho yabaye umwe mu badepite bamaze igihe kinini. Yari ahagarariye Akarere ka Adjumani West mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu myaka yakurikiyeho, yagize inshingano zitandukanye muri guverinoma zirimo kuba Minisitiri w’Imari, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse na Minisitiri w’Imbere mu Gihugu.
Mbere y’urupfu rwe, yari amaze iminsi mike arahiriye kongera gutangira imirimo nk’umudepite nyuma yo gutorwa mu matora yo mu 2026.
Urupfu rwa Gen. Moses Ali rusize icyuho muri politiki ya Uganda, kuko yari umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini bagira uruhare mu mateka y’igihugu kuva mu bihe by’ubutegetsi bwa Idi Amin kugeza mu gihe cya Perezida Museveni.
Yasize amateka avanze hagati y’umurimo yakoze mu gisirikare, muri guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
