Uwahoze akundana na Romeo Beckham yavuye mu birori igitaraganya nyuma yo kumubonana n'umukunzi we mushya

Imyidagaduro - 25/02/2026 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwahoze akundana na Romeo Beckham yavuye mu birori igitaraganya nyuma yo kumubonana n'umukunzi we mushya

Nta kintu kibabaza nko guhura n’uwo mwahoze mukundana ari kumwe n’umukunzi we mushya – ariko ku banyamideli nka Mia Regan, ni kimwe mu byo bahura na byo mu kazi kabo.

Mia Regan yahoze akundana na Romeo James Beckham - wahoze aconga ruhago ariko ubu akaba ari umunyamideli ukomeye. Mu birori baherutse guhuriramo bya "London Fashion Week" byabereye mu Mujyi wa London, Mia yari yicaye ku murongo w’imbere.

Muri ibi birori, Romeo Beckham umuhungu wa kabiri wa David Beckham na Victoria Beckham, yari yitabiriye yerekana imideli (catwalk), umukunzi we mushya, DJ Kim Turnbull, akaba yari yicaye mu bari bamushyigikiye.

Nubwo bigaragara ko Mia na Romeo bitwaye neza bakirinda icyatera undi ipfunwe kuri uwo munsi, ibirori byakurikiyeho byabaye ibihe byakomereye Mia dore ko byamwanze mu nda agasohoka akitahira nta n'iminota 20 ishize.

Nyuma y’igitaramo cyabaye ku wa Mbere nimugoroba, ibyamamare n’abanyamideli batumiwe mu kabyiniro kazwi cyane ka Twenty Two Club gaherereye i Mayfair, i London.

Mia ni we wagezeyo mbere, ariko hashize iminota 20 gusa Romeo na Kim bagezeyo saa yine n’iminota 35 z’ijoro (10:35pm), ahita asohoka igitaraganya arataha. Ubwo yavaga aho ibirori byaberaga, yagaragaraga nk'umuntu utishimye neza.

Hagati aho, Romeo na Kim bo bakomeje ibirori kugeza saa munani n’igice z’ijoro (2:30am) nk'uko biri mu nkuru ducyesha The Sun.

Mia na Romeo batangiye gukundana mu 2019, ariko batandukana muri Gashyantare 2024, hashize ibyumweru bike gusa batangiye kubana mu nzu imwe.

Nyuma y’aho, Romeo yatangiye gukundana na Kim Turnbull, ubu umaze kumenyekana cyane mu muryango wa David na Victoria Beckham.

Mu butumwa Romeo yigeze gushyira ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko yatandukanye na Mia, yaragize ati:
“Turacyubahana cyane kandi turacyafitanye ubucuti bukomeye, kandi bizahora bimeze gutyo.”

Gusa, uko ibintu byagenze muri ibi birori, byatumye bamwe bibaza niba koko ubwo bucuti bukiri uko bwahoze.

Mu tundi dushya twabereye muri ibi birori bya London Fashion Week, ni uko umuhanzi Olly Alexander, wahoze aririmba muri Years & Years, yatangaje ko akiri muto yajyaga amara iminsi ine adasinziriye kubera ibirori.

Yagize ati: “Biroroshye gukabya. Buri joro wasangaga uri hanze, nk’aho ari weekend y’iminsi itatu cyangwa ine utarigeze uryama.”

Yakomeje avuga ko nubwo yishimiye ibihe bimwe na bimwe by’ubuzima bwe bwo hambere, yemera ko hari aho yakoresheje nabi umubiri we mu buryo atishimira ubu.

Ubu ari kwitegura igitaramo cyiswe Trans Mission kizabera muri OVO Wembley Arena ku wa 11 Werurwe, kigamije gukusanya inkunga igenerwa imiryango ifasha abihinduje ibitsina.

Umunyamideli Iris Law nawe yagaragaye mu bukangurambaga bwa Nike Training, yambaye imyambaro ya siporo igizwe n’ikabutura y’ubururu n’agapira kagufi k’umuhondo.

Yavuze ko gukora siporo ari ikintu umuntu ashobora “gukunda yanga, cyangwa akanga agikunda,” ariko ko akunda kugira imyambaro ya siporo ituma yishimira kwitegura kujya mu myitozo.

Romeo Beckham hamwe n'umukunzi we mushya Kim Turnbull

Mia Regan yageze mu birori mbere y'abandi ariko ahita yitahira nyuma y'iminota 20



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...