Uwahoze akundana na Baloteli, Fanny Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda arimo gukorera album muri Def Jam

Imyidagaduro - 06/04/2017 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwahoze akundana na Baloteli, Fanny Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda arimo gukorera album muri Def Jam

Fanny Neguesha yamamaye cyane ubwo yakundanaga na rutahizamu mpuzamahanga w’umutaliyani Mario Baloteli. Uyu mukobwa ukomoka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’umutaliyani, ariko akaba yaravukiye i Bruxelles mu Bubiligi ndetse anafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, kuri ubu yongeye kuvugwa cyane kubera imishinga ikomeye y’umuziki we.

Fanny Neguesha usanzwe ari umunyamideri, umuririmbyi, akaba anakora ibiganiro kuri televiziyo, ubu aherereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ahugiye ku mushinga ukomeye w’album ye nshya arimo akorera mu nzu y’umuziki(label)ikomeye ya Def Jam Recordings yayobowe n'umuraperi Jay Z, ifasha abahanzi nka Kanye West, Justin Bieber, Ludacris n’abandi.

Fanny

Fanny Neguesha afite igisekuru mu Rwanda

Résultat de recherche d'images pour

Aha yari akiwubanye na Mario Baloteli

Nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabyanditse ngo iyi album igomba gusohoka mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Fanny ubu aherereye i Miami, arimo gukorana umuhate kuri album ye ya mbere. Ibyatangajwe na Def Jam

Nkuko Def Jam Recordings yakomeje ibitangaza Fanny Neguesha arimo arafashwa na Supa Dups, usanzwe atunganya indirimbo (producer) za Rihanna, Shakira, n’abandi ndetse akaba amaze gutwara inshuro eshatu ibihembo bya Grammy Awards. Iyi album uyu mukobwa usanzwe uvuga indimi enye arimo gukora izaba iri mu Cyongereza.

Fanny Neguesha muri iyi minsi arimo aragenda ashyira hanze amafoto atundukanye agaragaza ibihe byiza arimo agirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba yota akazuba ku mucanga w’i Miami ahandi akagaragara ari muri studio.

Fanny

Fanny

Fanny

Uyu mukobwa arimo aragirira ibihe byiza i Miami

Fanny Neguesha w’imyaka 26 y’amavuko agiye gukorera album ye muri Def Jam, nyuma y’uko yaherukaga gusinyana amasezerano na Universal Music ishami ryo mu Bufaransa.

Hashize imyaka ibiri Fanny Neguesha atandukanye na Mario Balotelli kuri ubu ukinira ikipe ya OGC Nice. Uyu rutahizamu wari waranasabye uyu mukobwa kumubera umugore batandukanye nyuma y’uko Fanny yavugaga ko hari ibyo batabasha kumvikanaho ahanini akaba yaramushinjaga gufuha bikabije no kumubuza kwisanzura, aho yamubuzaga kwifotoza(photo shoot), akamubuza kuririmba no kubyina nyamara we yarabikundaga.

Gusa Fanny Neguesha avuga ko nubwo batandukanye nta mugabo uzigera amurutira Mario Balotelli ngo kuko ariwe rukundo rwa mbere yagize kandi bakaba baragiranye ibihe bidasanzwe.

Résultat de recherche d'images pour

Résultat de recherche d'images pour

Résultat de recherche d'images pour

Bahoze ari inshuti z'akadasohoka

Muri Nzeli umwaka ushize wa 2016 nyuma gato yo gusinya muri Def Jam, Fanny Neguesha yagaragaye nk'umukinnyi w'ibanze(actress) mu mashusho ya filmi ngufi y'umuraperi Drake yise 'Please forgive me' yumvikanamo zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika kuri album ye ya kane 'Views' yasohoye umwaka ushize muri Mata.

FannyFAN

Aha yari yasohokanye na Drake


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...