Uwahoze akorera Chris Brown arashaka gufatira amafaranga y'ibitaramo bye ngo yishyurwe Miliyoni $13

Imyidagaduro - 28/07/2026 9:20 AM
Share:
Uwahoze akorera Chris Brown arashaka gufatira amafaranga y'ibitaramo bye ngo yishyurwe Miliyoni $13

Maria Avila wahoze akorera umuhanzi Chris Brown mu rugo yasabye urukiko gufatira igice cy'amafaranga ava mu rugendo rw'ibitaramo ari gukorana na Usher, nyuma yo kuvuga ko atarahabwa indishyi za miliyoni 12.9 z'Amadolari yatsindiye mu rubanza rw'igitero cy'imbwa y'uwo muhanzi.

Mu mpera za Kamena 2026, urukiko rwo mu gace ka Los Angeles rwategetse Chris Brown kwishyura Maria Avila miliyoni 12.9 z'Amadolari ya Amerika. Uyu mugore yari yararumwe bikomeye n'imbwa yitwa Hades, ifite ibiro bisaga 90 (200 pounds), ubwo yakoraga isuku mu rugo rw'uyu muhanzi mu mwaka wa 2020.

Ariko mu nyandiko nshya zashyikirijwe urukiko ku wa 23 Nyakanga, umunyamategeko wa Avila, Nancy Doumanian, yavuze ko Chris Brown n'ikigo cye kugeza ubu bataragira igikorwa na kimwe cyo kwishyura cyangwa gutangira kwishyura ayo mafaranga.

Yagize ati: "Twagerageje inshuro nyinshi kuvugana n'abanyamategeko ba Chris Brown ku bijyanye no kwishyura indishyi, ariko ntibasubiza ubutumwa bwacu."

Mu gihe ibyo bibaye, Chris Brown ari mu rugendo rw'ibitaramo yise R&B Tour (Raymond & Brown Tour) ari gukorana na Usher, rwatangiye ku wa 26 Kamena 2026, rukazakomereza mu mijyi itandukanye yo muri Amerika na Canada kugeza mu Kuboza.

Maria Avila arasaba urukiko gutegeka ko igice cy'amafaranga Chris Brown yinjiza muri ibyo bitaramo gihita kigenerwa kwishyura indishyi yatsindiye, kuko uko iminsi ishira amafaranga agenda yiyongera bitewe n'inyungu zishyurwa ku mwenda.

Yanasabye kandi ko urukiko rufatira konti zifite aho zihuriye n'ayo mafaranga ava mu bitaramo, kugira ngo atazaburirwa irengero.

Mu gihe ayo mafaranga yaba adahagije, Avila arasaba ko urukiko rwakwemerera gukura andi mafaranga mu yinjizwa n'indirimbo za Chris Brown, uburenganzira bwo kuzikoresha (royalties), amafaranga ava mu gucuruza ibicuruzwa byamamaza (merchandise), amasezerano y'ubuterankunga (sponsorships) ndetse n'andi masezerano y'ubucuruzi.

Chris Brown ntiyari yagira icyo atangaza kuri ubu busabe, ndetse na Live Nation, sosiyete itegura uru rugendo rw'ibitaramo, na yo yanze kugira icyo ibivugaho.

Maria Avila yareze Chris Brown mu 2021, avuga ko yarumwe n'imbwa yo mu bwoko bwa Caucasian Shepherd ubwo yari asohoye imyanda hanze y'urugo rw'uyu muhanzi i Tarzana muri California.

Yavuze ko iyo mbwa yamushishimuye uruhu ahantu henshi ku mubiri, bikamusigira ubumuga burimo isura yahindutse burundu, inkovu zikomeye, kugabanuka kw'ubushobozi bwo kureba ndetse n'ibibazo by'imyakura.

Mu rubanza rwabaye mu kwezi kwa Kamena, Chris Brown yemeye ko habaye uburangare ku ruhande rwe, ariko ahakana ko ibikomere bya Avila byari bikomeye nk'uko abivuga. Yavuze kandi ko yari yaramuburiye kutegera imbwa zari mu rugo adaherekejwe n'abashinzwe umutekano.

Icyakora, inteko y'abacamanza yemeje ko Maria Avila akwiriye guhabwa indishyi za miliyoni 12.9 z'Amadolari kubera ububabare yahuye nabwo, ihungabana ndetse n'ikiguzi cy'ubuvuzi. Mushiki we na we yahawe $885,000 kubera ihungabana yagize, mu gihe umugabo wa Maria Avila yahawe $50,000.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...