Urukiko rwo muri Indonesia rwakatiye imyaka 10 y’igifungo uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi, Nadiem Makarim, wamamaye cyane nk’umwe mu bashinze porogaramu ya Gojek ikoreshwa n’abantu benshi muri Aziya.
Nadiem w’imyaka 41 y’amavuko, yashinjwaga kugira uruhare mu buryo butemewe mu itangwa ry’amasoko yo kugura mudasobwa za Chromebook zagenewe amashuri, aho abashinjacyaha bavuga ko byateje Leta igihombo kigera kuri miliyoni 125 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mugabo ariko yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko icyemezo cyo kugura izo mudasobwa cyari kigamije kugabanya amafaranga Leta yakoreshaga mu burezi, kandi ko nta nyungu bwite yari afite muri uwo mushinga.
Nadiem ni umwe mu bantu bazwi cyane mu iterambere ry’ikoranabuhanga muri Indonesia. Yashinze Gojek, porogaramu yatangiye itanga serivisi zo gutwara abantu kuri moto, nyuma ikaguka ikaba imwe mu zikomeye zitanga serivisi zirimo gutwara abantu, gutanga ibiribwa no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2019, Nadiem yavuye ku mwanya ukomeye yari afite muri Gojek ajya muri guverinoma ya Perezida Joko Widodo, aho yagizwe Minisitiri w’Uburezi, kugeza mu 2024.
Mu rubanza rwe rwibanze ku masezerano yo kugura Chromebook zakoreshwaga mu mashuri hagati ya 2021 na 2022. Abashinjacyaha bavuga ko Nadiem yaba yarashyizeho ibisabwa mu isoko byari bigamije guha amahirwe Google, sosiyete yari isanzwe ifite imigabane muri Gojek.
Bavuga ko ibyo byatumye Google iba ari yo ifite uruhare rukomeye mu ikoranabuhanga ry’uburezi muri Indonesia ndetse ko Nadiem yungutse miliyoni 46.3 z’amadolari binyuze muri uwo mwanzuro.
Ariko uyu mugabo we yavuze ko ibyo ari ibirego bidafite ishingiro, ashimangira ko kuba Google yarigeze gushora imari muri Gojek nta sano bifite n’icyemezo cyo kugura Chromebook.
Nyuma yo gusomerwa umwanzuro w’urukiko, bamwe mu bamushyigikiye bari hanze y’urukiko bagaragaje kutishimira icyo cyemezo. Abatwara moto ba Gojek benshi bari bitabiriye uru rubanza bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Dushyigikiye Nadiem, nimurekure Nadiem”.
