Ubushakashatsi bwerekana ko Kremlin yashoye akayabo ka miliyari 26 z’amadolari mu mushinga wihariye wiswe “New Health Preservation Technologies” (Ikoranabuhanga rishya ryo kubungabunga ubuzima), ugamije gushaka uburyo abayobozi bakuru b’u Burusiya batinda gusaza, ndetse bishobotse bakaba bagera aho badapfa.
Ingingo z’ingurube n’ikoranabuhanga rya 3D
Mu gihe muri Amerika ibikorwa byo gushaka uburyo bwo kuramba bikorwa n'abakire ku giti cyabo, u Burusiya bwabigize umushinga wa leta uri ku rwego rwo hejuru. Abahanga mu bya siyanse mu Burusiya ubu bari gukora ku mishinga ibiri iteye ubwoba:
Xenotransplantation: Gushyira uturemangingo tw'abantu mu ngurube ntoya (mini pigs) zigakuriramo neza nk’ingingo z’umubiri (nk'umutima cyangwa impyiko) hanyuma zikaba zishobora kuzakurwamo zigahabwa umuntu mu gihe ize zangiritse.
Bioprinting: Gukoresha utwuma twa 3D Printers bacapa cyangwa se bafotora neza inyama z’umubiri mbere yo kurwara cyangwa gusaza, aho bafite intego y'uko mu mwaka wa 2030 bazaba bafite ubushobozi bwo gusimbuza ingingo zose z'umubiri w'umuntu zangiritse.
Umukobwa wa Putin n’imyizerere ihambaye
Amakuru dukesha Firstpost – Vantage, aravuga ko uyu mushinga ucunzwe hafi cyane n’abantu babiri b’akadasohoka ba Putin: Umukobwa we w’imfura, Maria Vorontsova, umuganga w’inzobere mu by’imvubura n’uturemangingo (endocrinologist) akaba n'inshuti ye magara, umuhanga mu by’ubugenge Mikhail Kovalchuk.
Hagati aho, iyi gahunda ihabanye n'imibereho y'abaturage basanzwe kuko imyaka yo kubaho ku bagabo mu Burusiya iri hasi cyane (ijya gukabakaba imyaka 68 gusa) kubera ubuzima bubi n'intambara. Nk’uko abasesenguzi babivuga, n'aho Kremlini yaba ifite amamiliyari y'amadolari, hari umwanzi umwe rukumbi itazoroherwa no gutsimbura ari rwo rupfu.
Umwanditsi: Jean De Dieu Hasingizweyezu
