'Utarapfa nta kirapfa'! Eng. Kibuza yatanze ubutumwa bwo kudacika intege - VIDEO

Imyidagaduro - 02/07/2026 7:30 AM
Share:

Umwanditsi:

'Utarapfa nta kirapfa'! Eng. Kibuza yatanze ubutumwa bwo kudacika intege - VIDEO

Mu gihe abantu benshi bahura n'ibigeragezo bitandukanye birimo kwiheba, kubura icyizere no guhangana n'ubuzima bugoye, umuhanzi Eng. Kibuza yagarukanye ubutumwa bukangurira abantu gukomera no kwizera ko ibihe bibi bitaramba, abunyujije mu ndirimbo nshya yise 'Imiraba'.

Iyi ndirimbo iherekejwe n'amashusho yayo yamaze kujya hanze, ikaba ije ikurikira umurongo uyu muhanzi asanzwe azwiho wo gukora indirimbo zifite ubutumwa bwubaka abantu, aho kwibanda gusa ku ndirimbo z'urukundo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Eng. Kibuza yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye ku kuba yarabonaga abantu benshi bacika intege bitewe n'ibibazo bahura na byo, ashaka kubibutsa ko ubuzima bugira ibihe bitandukanye kandi ko nta kibazo gihoraho.

Yagize ati: "Utarapfa nta kirapfa. 'Imiraba' ni indirimbo nakoze mpumuriza abantu bari guca mu bihe bibagoye n'abihebye ko atari ko bizahora."

Yasobanuye ko nk'uko imiraba yo mu mazi iza ikagenda, ari na ko ubuzima bugenda busimburana hagati y'ibyiza n'ibibi. Ati: "Kuko ibihe birabisikana, ibibi bikabisa ibyiza. Ibyishimo n'umubabaro ni byo bisobanura ubuzima, rero ni mushikame kuko buri munsi ugira amateka yawo."

Uyu muhanzi avuga ko abantu badakwiye kwihererana imibabaro yabo cyangwa ngo bumve ko ubuzima bwabo bwarangiye kubera ibibazo barimo muri iki gihe, kuko ejo hashobora kuzaba hatandukanye n'uyu munsi.

Yongeraho ati: "Utarapfa nta kirapfa. Ibyo uri kunyuramo hari ubwo bizakubera ubuhamya. Iyi ni indirimbo nsohoye gusa, hari n'izindi nkibitse nakoze mu bihe bitandukanye. Uko nzagenda mbona ubushobozi, ni ko nzagenda nzishyira hanze."

Eng. Kibuza amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu muziki nyarwanda. Azwi cyane kubera ijwi rye ritagereranywa n'iry'abandi ndetse n'uburyo ahitamo gukora indirimbo zifite ubutumwa bureba ubuzima bwa buri munsi, aho kwirukira gukora ibihangano bivuga urukundo gusa.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu Rwanda, ariko yakomeje kugumana umurongo we wo gukora ibihangano ashaka ko bisigira isomo ababiteze amatwi.

Avuga ko intego ye atari ugukurikira ibigezweho gusa, ahubwo ari ugusiga umurage w'indirimbo zifasha abantu gutekereza, zikabarema umutima ndetse zikabaha icyizere mu bihe bikomeye.

Indirimbo 'Imiraba' na yo ije ishimangira uwo murongo, aho yibutsa abantu ko ubuzima budahora ku rwego rumwe. Nk'uko izina ryayo ribigaragaza, imiraba iraza ikagenda, ari na ko ibihe byiza n'ibibi bisimburana.

Ni ubutumwa bushobora kugera ku bantu benshi muri iki gihe, cyane cyane abari guhangana n'ibibazo by'ubuzima, kuko bubakangurira kudacika intege no gukomeza kwizera ko ejo hashobora kuba heza kurusha uyu munsi. 


Eng. Kibuza yatangaje ko nyuma yo gusohora indirimbo ‘Imiraba’ afite n’izindi azasohora mu gihe kiri imbere


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IMIRABA’ YA ENG. KIBUZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...