Kayigemera Sangwa Aline, umuyobozi w’Intayoberana, yabwiye InyaRwanda ko kuba ingoma z’itorero rye zivugiriza buri mukinnyi mbere y’uko ahaguruka mu masegonda 15’ kugeza kuri 20’, ari icyubahiro gikomeye, kandi ari ishema ku Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze
ko iki gikorwa kigaragaza ubunyamwuga n’ubunararibonye bafite mu bijyanye
n’imbyino gakondo, kandi kikaba kidasanzwe kuko kiri mu rwego rw’Isi.
Akomeza agira ati “Kuba abasore b’Intayoberana bari gukora igikorwa nk’iki kuri buri
mukinnyi, icya mbere ni ishema ku gihugu cyacu u Rwanda. Kuba ari irushanwa
ry’Isi byongera gutuma Isi itumenya kurushaho.”
Shampiyona
y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda yanditse amateka mashya kuko ari bwo bwa
mbere ibereye muri Afurika. Mu muco wo kwakira abitabiriye iri rushanwa, u
Rwanda rwahisemo guha umwanya wihariye itorero Intayoberana kugira ngo umuco
nyarwanda ugaragare kandi ushimishe abitabiriye.
Umurishyo
w’ingoma za Kinyarwanda uha abakinnyi imbaraga n’ishyaka ryo gutangira
isiganwa, icyarimwe n’abo mu mpande zose z’Isi baba bahagaze ku ruhande
bagasogongera ku mico n’imbyino gakondo z’u Rwanda.
Kayigemera
yasoje ashimira abateguye Shampiyona y’Isi y’Amagare babonye ko umuco nyarwanda
ugomba kuba ku isonga mu kwakira abashyitsi, kandi yizeza ko Intayoberana
zizakomeza gushyira imbaraga mu gusigasira no kumenyekanisha umuco w’u Rwanda
ku rwego rw’Isi.
Umurishyo
w’ingoma za Kinyarwanda uvugirizwa imbere y’abakinnyi, mbere y’uko bahaguruka
mu masiganwa y’Isi y’Amagare
Intayoberana zigaragaza ubunyamwuga n’ubunararibonye mu muco nyarwanda imbere y’Isi yose
Itorero Intayoberana ryahaye agaciro gakomeye Shampiyona y’Isi y’Amagare, risigasira umuco nyarwanda mu birori mpuzamahanga