Ushinzwe umutekano wa Lionel Messi yahagaritswe kubera imyitwarire idakwiye

Imikino - 02/08/2025 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Ushinzwe umutekano wa Lionel Messi yahagaritswe kubera imyitwarire idakwiye

Ushinzwe umutekano wa Lionel Messi yafatiwe ingamba zo kutazongera kugaragara mu irushanwa rya League Cup kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino na Atlas.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Atlas yo muri Mexico ibitego 2-1 mu irushanwa rya League Cup.

Kuri uyu mukino, umurinzi wa Messi witwa Yassine Cheuko yakoze amakosa ajya mu kibuga atabiherewe uburenganzira. Yagiye mu kibuga ajya gusunika umwe mu bakinnyi bari bafite ibyo batari kumvikanaho  na Messi.

Myugariro wa Atlas, Matheus Doria, yagarutse kuri iki kibazo mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y’umukino ashimangira ko Cheuko adafite uruhushya rwo kujya mu kibuga ku bijyanye n’ibibazo hagati y’abakinnyi.

Doria yagize ati: "Tuzi ko abayobozi bacu bakora neza kandi ko bazakemura iki kibazo. Nzi ko umuzamu wa Messi ari hano kugira ngo arinde Messi abafana ariko hagati y'abakinnyi, nta ruhushya afite."

Kuri ubu Yassine Cheuko yafatiwe ibihano byo kutazongera kugaragara mu irushanwa rya League Cup mu gihe kingana n’amezi atatu. Ibi bije nyuma y’uko n’ubundi atakemerewe kugaragara ku mikino ya shampiyona ya Major League Soccer.

Yassine Cheuko yahagaritswe ku mikino ya League Cup mu gihe kingana n'amezi atatu kubera imyitwarire idahwitse




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...