Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Atlas yo muri Mexico ibitego 2-1 mu irushanwa rya League Cup.
Kuri uyu mukino, umurinzi wa Messi witwa Yassine Cheuko yakoze amakosa ajya mu kibuga atabiherewe uburenganzira. Yagiye mu kibuga ajya gusunika umwe mu bakinnyi bari bafite ibyo batari kumvikanaho na Messi.
Myugariro wa Atlas, Matheus Doria, yagarutse kuri iki kibazo mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y’umukino ashimangira ko Cheuko adafite uruhushya rwo kujya mu kibuga ku bijyanye n’ibibazo hagati y’abakinnyi.
Doria yagize ati: "Tuzi ko abayobozi bacu bakora neza kandi ko bazakemura iki kibazo. Nzi ko umuzamu wa Messi ari hano kugira ngo arinde Messi abafana ariko hagati y'abakinnyi, nta ruhushya afite."
Kuri ubu Yassine Cheuko yafatiwe ibihano byo kutazongera kugaragara mu irushanwa rya League Cup mu gihe kingana n’amezi atatu. Ibi bije nyuma y’uko n’ubundi atakemerewe kugaragara ku mikino ya shampiyona ya Major League Soccer.
Yassine Cheuko yahagaritswe ku mikino ya League Cup mu gihe kingana n'amezi atatu kubera imyitwarire idahwitse