Mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2024, Usher yabashije kwitwara neza ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.
Mu bahanzi yiyambaje muri iki gitaramo babashize kwitabira harimo licia Keys, Will.I.Am, Ludacris Lil John n’abandi. Si abo gusa yari yiyambaje ahubwo harimo n’abanze kwitabira ubutumire bwe nka Justin Beiber.
Nubwo Justin Beiber yamutengushye, Usher yatangaje ko nta byiyumviro bibi afite kuri uyu muhanzi kubera ko "ntekereza ko ashobora kuba yarabikoze kubera ko ashaka kuvuga indi nkuru muri iki gihe."
Aba bombi banakoranye indirimbo zirimo iyitwa ‘Somebody To Love,’ Usher yatangaje ko bagiranye ikiganiro gito bakaganira ku buryo bakongera bakabyutsa umubano wabo.
Yakomeje agira ati: "Tugiye gukora ikindi kintu mu gihe kiri imbere. Nta rukundo rwatakaye cyangwa ikindi kintu cyose."
Usher yakomeje asobanura ko Justin atari we muhanzi wenyine wanze kwitabira ubutumire bwe, aho yagize ati: “Ni igitutu cyinshi kuririmba muri Super Bowl, rero nagerageje kugera kuri bose. Justin ntabwo ariwe muntu wenyine navuganye nawe ku bijyanye no kuririmba muri Super Bowl, ariko birashoboka ko bizaba nyuma."
Nubwo Justin Beiber ashobora kuba yarahisemo kutitabira iki gitaramo ku bushake, Usher ntiyigeze ashaka kumuvugaho nabi ahubwo yakomeje kumuvugira no kumvikanisha ko hari icyizere ko bazakorana ubutaha.
Yagize ati: "Azaririmba muri Super Bowl kandi nkwijeje ko bizabaho mu gihe kiri imbere. Mwaturiyeho ibyo ku buzima bwe kubera ko akora umwuga ubikwiriye."
Usher, yaboneyeho no gushimira abahanzi bitabiriye ubutumire bwe bakamufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'My Boo,' 'Yeah!,' 'Love In This Club,' 'OMG' n'izindi.
Mu butumwa bushimira abamushyigikiye mu gitaramo cye, yaragize ati: "Mwakoze kugira uruhare kugira uruhare muri iki gikorwa."
Ni mu gihe Justin Bieber abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati: "Ndagukunda muvandimwe. Nta muntu waririmba cyangwa ngo abyine nk'uko ubikora. Ndagukunda mbikuye mu ndiba z'umutima wanjye."
Usher yifurije ibyiza Justin Bieber uri mu banze kwitabira ubutumire bwe muri Super Bowl Halftime Show
Justin Bieber yagaragaje ko nta rwango afitiye Usher

Bamaze igihe kirekire ari inshuti zikomeye