Amakuru y’ihagarikwa ry’ibi bitaramo yagejejwe ku bantu bari baraguze amatike, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’abategura uru rugendo rw’ibitaramo ruzwi nka ‘The R&B Tour’, ruterwa inkunga na Live Nation.
Ibitaramo byahagaritswe birimo icyo bari kuzakorera kuri M&T Bank Stadium i Baltimore ku wa 17 Ukwakira 2026, Paycor Stadium i Columbia ku wa 24 Ukwakira, Williams-Brice Stadium na yo iri i Columbia ku wa 29 Ukwakira, ndetse na Lucas Oil Stadium i Indianapolis ku wa 31 Ukwakira.
Ubu tumwa bwashyizwe ahagaragara n’abategura ibi bitaramo, bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urugendo rw’ibitaramo byinshi byitabiriwe ku buryo amatike yabyo yashize, kandi ko impamvu nyamukuru ari ukugira ngo abahanzi n’abakozi bakorana na bo bakomeze gukora mu buryo butekanye.
Bagize bati: “Nyuma y’urugendo rurerure rw’ibitaramo byabereye muri sitade zitandukanye kandi amatike yabyo akarangira, abategura ibitaramo bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika bimwe mu bitaramo biri imbere muri The R&B Tour, mu rwego rwo gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abagize itsinda n’abakozi.”
Bakomeje bavuga ko urugendo rw’ibitaramo rumara igihe kirekire kandi rufite ubunini ndetse ko rusaba imbaraga nyinshi, bityo ko guhindura gahunda y’ibitaramo bimwe bizafasha ko ibindi bizakomeza gukorwa mu buryo butekanye kandi burambye.
Iri hagarikwa ry’ibitaramo rije mu gihe Chris Brown ategerejwe imbere y’urukiko mu Bwongereza, aho afite urubanza ruzasuzumwa igihano azahabwa nyuma yo kwemera icyaha cyo kugira uruhare mu mirwano yabereye mu Bwongereza.
Uyu muhanzi yemeye icyo cyaha muri Nyakanga 2026, gifitanye isano n’igitero cyabereye mu kabyiniro i Londres mu 2023. Biteganyijwe ko azongera kwitaba urukiko ku wa 25 Ukwakira 2026, mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku gihano azahabwa.
Nubwo ibi bitaramo bine byahagaritswe, ‘The R&B Tour’ yakomeje kwigaragaza nk’urugendo rw’ibitaramo rwitabiriwe n’abafana benshi ndetse rwinjiriza agatubutse abahanzi n’abategura ibitaramo.
Nk’uko imibare yatangajwe na Pollstar Boxoffice ibigaragaza, kugeza ku wa 3 Ukwakira 2026, uru rugendo rwari rumaze kwinjiza miliyoni 280.86 z’amadolari ya Amerika mu bitaramo 36.
Ibi bigaragaza ubukana bw’uru rugendo rw’ibitaramo, rwahurije hamwe Usher na Chris Brown, babarizwa mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B ku rwego mpuzamahanga.

Usher na Chris Brown bahagaritse ibitaramo bine muri leta zunze ubumwe za Amerika
