Usetse mbona imikororombya! Miss Fiona yateye imitoma Arthur bongera guhamya umwaka bamaranye-AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/01/2023 8:24 PM
Share:

Umwanditsi:

 Usetse mbona imikororombya! Miss Fiona yateye imitoma Arthur bongera guhamya umwaka bamaranye-AMAFOTO

Kuwa 14 nibwo Miss Fiona yari kwizihirizaho isabukuru ye y’amavuko akaba n’umunsi uyu mukobwa yakoreyeho ubukwe, ibintu yahamije ko zari inzozi ze umugabo we Arthur Nkusi yagize impamo.

Urukundo rwabo rwabereye urugero abandi ndetse barubika mu ndiba z’umutima wabo, harimo nko gusangiza abantu ibyo bakwiye kumenya ibindi bakabibika nk’ibanga, igisobanuro cy’urukundo nyarwo.

Aba bombi barakundanye karahava, babera urugero abatari bake, bashimwa na benshi maze kera kabaye banagaragara mu ndirimbo igitego ya Andy Bumuntu berekana ndetse banagaragaza urukundo rwabo.

Miss Fiona abinyujije kuri konti ye ya Instagram yerekanye ibihe bidasanzwe ari kugirana n’umugabo we, maze yifashisha indirimbo ya Andy Bumuntu irimo agace gakundwa na bose buri umwe yabwira umukunzi we kagira kati “Usetse mbona imikororombya.’’

Muri aya mashusho Miss Fiona yamenyesheje umugabo we maze ahishura ko iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isabukuru igere, yongera kunyura benshi bahora babona urukundo rwabo n’isezerano.

Urukundo rwabo rwabaye inyenyeri

Arthur Nkusi na Miss Fiona ni bamwe mu byamamare byasoje umwaka wa 2021 barushinze, ndetse n'ubwo urukundo rwabo rwagizwe ibanga igihe kinini ntabwo byabujije abakunzi babo kubakunda no kubahozaho ijisho kugeza ku munsi w'ubukwe.

Ubukwe bwa Arthur na Miss Fiona bwabaye kuwa 14 Kanama 2021, bubera ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi. Bwabaye nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Bagaragaye no mu ndirimbo “Igitego " ya Andy Bumuntu bamatanye

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mutarama uriya mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Ubutumwa bwa Miss Fiona hitegurwa isabukuru



Aba bombi hano bari baragiye mu buvumo mu kwa buki

Mu mizo ya mbere urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Basangizaga ababakurikira ibihe bidasanzwe bagirana



Ongera wihere ijisho amwe mu mafoto y'ubukwe bwabo








Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...