Usengimana Faustin yerekeje muri AS Kigali

Imikino - 30/01/2026 7:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Usengimana Faustin yerekeje muri AS Kigali

Myugariro w’Umunyarwanda Usengimana Faustin wari umaze igihe nta kipe afite yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

AS Kigali yatangaje Usengimana Faustin nk'umukinnyi wayo mushya ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. 

Abaye umukinnyi wa 5 usinyiye iyi kipe y’abanyamujyi muri uku kwezi kwa mbere nyuma ya Gedeon Bendeka, Adama Bagayogo, Sunday Inemesit Akang na Sinaly Mory.

AS Kigali yasinyishije aba bakinnyi mu rwego rwo kongeramo imbaraga dore ko yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 14. Usibye ibi kandi harimo no gusimbuza abari abakinnyi bayo, Rudasingwa Prince na Isaac Eze bagiye muri Police FC.

Usengimana Faustin yerekeje muri AS Kigali nyuma y’uko yari amaze amezi arenga atandatu adakandagira mu kibuga kuva yatandukana n’ikipe yo muri Iraq yakiniraga.

Uyu myugariro wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Police FC zo mu Rwanda n’andi atandukanye yo hanze, yasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

AS Kigali izasubira mu kibuga ikina na Rayon Sports ku wa Kane w’Icyumweru gitaha muri shampiyona.

Usengimana Faustin yerekeje muri AS Kigali 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...