Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ya Usanase n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Binyuze mu bufatanye bwa Local Champions, umushinga ugamije guteza imbere impano z’abakobwa mu mupira w’amaguru, ni bwo uyu mukinnyi yabashije kugera kuri iyi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago.
Usanase Zawadi azajya ahembwa umushahara uri hejuru ya $1000 buri kwezi, bikamugira umwe mu Banyarwandakazi bahembwa amafaranga menshi mu mupira w’abagore, ibyo bikaba bigaragaza intambwe ikomeye amaze gutera.
Usanase wari usanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali WFC, biteganyijwe ko azajya muri Tanzania tariki ya 15 Kanama 2025, aho azatangira imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26. Azambara nimero 10 mu ikipe nshya.
Simba Queens, ikipe azakinira, ifite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Imaze kwegukana igikombe cya CECAFA, inatwara igikombe cya Shampiyona ya Tanzania inshuro enye. Kuri ubu iri no mu mishinga minini irimo gutegura irushanwa rizahuza amakipe y’abagore yo muri CECAFA, ku bufatanye na Local Champions.
Mu rwego rwo gukomeza gushakisha impano mu karere, amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko Simba Queens iri no mu biganiro bya nyuma na Umutesi Uwase Magnifique, umukinnyi wa Indahangarwa WFC.