Vibron yabwiye InyaRwanda ko ari gukora umuziki kugira ngo abashe kuguma hamwe n'Abanyarwanda. Yavuze ko afite ibikorwa byinshi ari gukora, kandi byose bifite aho bihuriye no kugaragaza amahirwe u Rwanda rutanga by'umwihariko mu gisata cy'ubuhanzi.
Uyu muhanzi uhamya ko akunda umuziki, yabonye izuba ku wa 10 Gicurasi 1999. Yavukiye mu Rwanda, akurira muri Uganda, none ubu atuye muri Amerika. Yarize agera mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, afata umwanzuro wo kuba ahagaritse amashuri ye kubera ibibazo by'imibereho, ari nabwo yahise yinjira mu buhanzi.
Kugeza ubu afite indirimbo zirenga 20, akaba ashyize imbere gukomeza gutanga umuziki mwiza. Indirimbo ye nshya, yitwa 'Party Mood,' ikaba imaze iminsi micye ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo iryoheye amatwi, ijyanye n'ibihe bigezweho by'impeshyi, ariko na none ikaba yakoreshwa no mu birori ibyo aribyo byose.
Nubwo akataje mu muziki ariko, Vibron aracyahanganye no kwimenyera byose bikenewe mu muziki, kuko nta 'Management' arabona. Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka, abasezeranya gukomeza kubagezaho ibihangano byiza.
Vibron ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya
Yatangaje ko imbogamizi imwe rukumbi agihura na yo ari iyo kuba nta 'Management' afite
Amaze gukora indirimbo zirenga 20 kandi arakomeje
REBA INDIRIMBO NSHYA YA VIBRON YISE "PARTY MOOD"