Mu muhango wabereye i Phoenix, Arizona,
Erika Kirk wari kumwe n’abana be babiri, yagaragaje amarangamutima akomeye
avuga ko Turning Point USA, ikigo cyashinzwe n’umugabo we, kizakomeza kubaho
kandi kikaguka.
Ati “Ndasezeranya ko ntazigera ndeka umurage
wawe. Nzakomeza umurimo watangiye kugeza ufashije igihugu cyacu kurusha uko
cyigeze kubaho.”
Erika mu ijwi ryuzuye amarira yongeyeho ko
urugendo rw’ikiganiro “The American Comeback” ruzakomeza muri uyu mwaka n’iyo
byaba byoroheye abatari bake guhagarika ibikorwa nyuma y’urupfu rwa Kirk.
Charlie Kirk, wari ufite imyaka 31, yishwe
ku wa Gatatu arashwe ari muri Utah Valley University, aho yari yicaye atanga
ikiganiro imbere y’abantu bagera ku 3,000.
Kirk yari umwe mu nshuti za hafi za
Perezida Donald Trump n’umuryango we, ndetse yamufashije mu bikorwa byo
kwiyamamaza mu matora ya 2020.
Umugore we n’umuryango we bari bari aho
ubwo byabaga ariko nta cyo babaye, kandi nta wundi muntu wakomeretse.
Mu butumwa bw’amashusho, Donald Trump
yagaragaje ko arakaye, avuga ko “yuzuye umubabaro n’umujinya” ku bw’urupfu rwa
Kirk, yongera kuvuga ko “iki ari igihe cy’umwijima kuri Amerika.”
Kirk yari muntu
ki?
Ku myaka 18 y’amavuko, Kirk yashinze
Turning Point USA, itsinda riharanira amahame ya cyera mu rubyiruko. Nyuma
yabaye umwe mu bantu ba hafi ba Donald Trump, ndetse mu 2020 yarushijeho
kumenyekana ubwo yavugaga mu bikorwa bikomeye byo kwamamaza ishyaka
ry’Abarepubulikani.
Icyo gihe, yari afite imyaka 26, ayobora
ihuriro rinini ry’abanyeshuri ba kaminuza rivuga ko "rirwanira ahazaza ha
Repubulika yacu".
Mu butumwa bwe, yakunze kugaragaza
ibitekerezo bikomeye birwanya abimukira, abatandukanye mu miterere n’amahitamo
y’imibereho, ndetse no kurwanya politiki z’ishyaka ry’Abademokarate.
Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22 wo
muri Utah, yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa Kane nyuma y’iminsi ibiri
ashakishwa.
Biravugwa ko yari yaragaragaje
amarangamutima mabi kuri Kirk ndetse abwira umuryango we ko Kirk “arimo
gukwirakwiza urwango.”
Abashinzwe iperereza banemeje ko Robinson
yari asigaye yibanda cyane ku bya politike mu myaka yashize.
Inzego za leta zatangaje ko ibisasu
Robinson yakoresheje byanditseho ubutumwa bwerekana imyumvire yo kurwanya
ubutegetsi bw’agatsiko (anti-fascist) ndetse no kwishimira umuco wa memes.
Erika Kirk yashimangiye ko urupfu
rw’umugabo we rutazahagarika umurimo yatangiye, ko ahubwo ruzarushaho gutanga
imbaraga mu gukomeza ibyo yari aharanira.
Erika Kirk yiyemeje gukomeza Turning Point
USA nyuma y’urupfu rw’umugabo we
Charlie Kirk, inshuti ya hafi ya Donald
Trump, yishwe arashwe muri kaminuza ya Utah
Tyler Robinson ukurikiranyweho kwica Charlie Kirk yatawe muri yombi
Charlie Kirk yari yicaye muri 'gazebo' iri muri Utah Valley University arimo kubwira abantu bagera ku 3,000.
Kaminuza ya Utah aho Charlie Kirk yatangaje ko izafungura imiryango mu cyumweru gitaha