USA: Umugore wa Charlie Kirk yiyemeje gusigasira umurage w’umugabo we nyuma yo kwicwa arashwe

Imyidagaduro - 13/09/2025 5:33 PM
Share:

Umwanditsi:

USA: Umugore wa Charlie Kirk yiyemeje gusigasira umurage w’umugabo we nyuma yo kwicwa arashwe

Umugore wa Charlie Kirk, Erika yavuze ku nshuro ya mbere mu ruhame ko azakomeza umurimo w’umugabo we Charlie Kirk mu rwego rwa politiki nyuma yo kwicwa arashwe muri Kaminuza ya Utah.

Mu muhango wabereye i Phoenix, Arizona, Erika Kirk wari kumwe n’abana be babiri, yagaragaje amarangamutima akomeye avuga ko Turning Point USA, ikigo cyashinzwe n’umugabo we, kizakomeza kubaho kandi kikaguka.

Ati “Ndasezeranya ko ntazigera ndeka umurage wawe. Nzakomeza umurimo watangiye kugeza ufashije igihugu cyacu kurusha uko cyigeze kubaho.”

Erika mu ijwi ryuzuye amarira yongeyeho ko urugendo rw’ikiganiro “The American Comeback” ruzakomeza muri uyu mwaka n’iyo byaba byoroheye abatari bake guhagarika ibikorwa nyuma y’urupfu rwa Kirk.

Charlie Kirk, wari ufite imyaka 31, yishwe ku wa Gatatu arashwe ari muri Utah Valley University, aho yari yicaye atanga ikiganiro imbere y’abantu bagera ku 3,000.

Kirk yari umwe mu nshuti za hafi za Perezida Donald Trump n’umuryango we, ndetse yamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2020.

Umugore we n’umuryango we bari bari aho ubwo byabaga ariko nta cyo babaye, kandi nta wundi muntu wakomeretse.

Mu butumwa bw’amashusho, Donald Trump yagaragaje ko arakaye, avuga ko “yuzuye umubabaro n’umujinya” ku bw’urupfu rwa Kirk, yongera kuvuga ko “iki ari igihe cy’umwijima kuri Amerika.”

Kirk yari muntu ki?

Ku myaka 18 y’amavuko, Kirk yashinze Turning Point USA, itsinda riharanira amahame ya cyera mu rubyiruko. Nyuma yabaye umwe mu bantu ba hafi ba Donald Trump, ndetse mu 2020 yarushijeho kumenyekana ubwo yavugaga mu bikorwa bikomeye byo kwamamaza ishyaka ry’Abarepubulikani.

Icyo gihe, yari afite imyaka 26, ayobora ihuriro rinini ry’abanyeshuri ba kaminuza rivuga ko "rirwanira ahazaza ha Repubulika yacu".

Mu butumwa bwe, yakunze kugaragaza ibitekerezo bikomeye birwanya abimukira, abatandukanye mu miterere n’amahitamo y’imibereho, ndetse no kurwanya politiki z’ishyaka ry’Abademokarate.

Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22 wo muri Utah, yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa Kane nyuma y’iminsi ibiri ashakishwa.

Biravugwa ko yari yaragaragaje amarangamutima mabi kuri Kirk ndetse abwira umuryango we ko Kirk “arimo gukwirakwiza urwango.”

Abashinzwe iperereza banemeje ko Robinson yari asigaye yibanda cyane ku bya politike mu myaka yashize.

Inzego za leta zatangaje ko ibisasu Robinson yakoresheje byanditseho ubutumwa bwerekana imyumvire yo kurwanya ubutegetsi bw’agatsiko (anti-fascist) ndetse no kwishimira umuco wa memes.

Erika Kirk yashimangiye ko urupfu rw’umugabo we rutazahagarika umurimo yatangiye, ko ahubwo ruzarushaho gutanga imbaraga mu gukomeza ibyo yari aharanira.

Erika Kirk yiyemeje gukomeza Turning Point USA nyuma y’urupfu rw’umugabo we 


Charlie Kirk, inshuti ya hafi ya Donald Trump, yishwe arashwe muri kaminuza ya Utah


Tyler Robinson ukurikiranyweho kwica Charlie Kirk yatawe muri yombi

Charlie Kirk yari yicaye muri 'gazebo' iri muri Utah Valley University arimo kubwira abantu bagera ku 3,000.

Kaminuza ya Utah aho Charlie Kirk yatangaje ko izafungura imiryango mu cyumweru gitaha


                                       



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...