Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yatangaje ko yahisemo gusubika
urugendo rw’ibitaramo bitatu yari agiye gukorera mu Mujyi wa Kampala muri
Uganda, byari bigamije gusabana n’abafana be no kwagura ibikorwa bye by’umuziki
mu karere.
Uyu
muhanzi yavuze ko inkuru y’akababaro yayimenye ari mu ndege, ubwo yavaga muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza muri Uganda, aho yari agiye gutaramira ku
nshuro ye ya mbere muri icyo gihugu.
Nk’uko
yabisobanuye, yahise afata icyemezo cyo guhagarika urugendo rwe, asubira muri
Amerika kugira ngo yifatanye n’umuryango we mu bihe bikomeye by’akababaro no
kwitegura umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mukuru we.
Shaffy
yashimiye abakunzi b’umuziki we n’abandi bose bakomeje kumuba hafi, abasaba
kumusengera no kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.
Shaffy
wamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, yagombaga gutaramira muri Uganda, kuri uyu
wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, agakomeza ku wa 19 Ukuboza 2025, no ku Cyumweru
tariki ya 21 Ukuboza 2025.

Shaffy
yatangaje ko yasubitse ibitaramo byo muri Uganda nyuma y’urupfu rwa Mukuru we witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025
