Polisi yo muri Leta ya North Carolina muri Amerika yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko abantu bose bafatwa kuri uyu munsi baraza kumva indirimbo nshya za Taylor Swift, gusa yabitangaje mu buryo bw’urwenya.
Polisi yo mu mujyi wa Greensboro yanditse kuri X iti: “Umuntu wese urafatwa uyu munsi araza kumva indirimbo nshya za Taylor Swift mu buryo budahagarara.”
Ubu butumwa bwashimishije bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basanzwe bakunda cyane Taylor Swift ukomeje kwerekwa urukundo rwinshi ku bw'ibihangano bye bishya bibakora ku ndiba y'umutima.
Nyuma y’impaka zatewe n’ubu butumwa, Polisi ya Greensboro yasabye imbabazi, ariko ikomeza kubikora mu buryo bw’urwenya, isaba abantu gukomeza kumva indirimbo zo kuri album ‘The Life of a Showgirl’.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike Taylor Swift asohoye indirimbo nshya mu rwego rwo gushyira hanze album ye iheruka yise ‘The Life of a Showgirl’.
Umuvugizi wa Polisi ya Greensboro yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Budage, dpa, ko polisi ihora ishaka uburyo butandukanye bwo kwegera abaturage no kwifatanya na bo.
Yagize ati: “Duhora dushaka gushyiraho ibikorwa bitandukanye byo kwinjiza abaturage bacu n’abandi muri gahunda zacu, kugira ngo tugaragaze ko turi abantu barenze kuba ubuyobozi gusa. Natwe dukurikira amakuru n’ibigezweho nk’abandi kandi tugerageza kwishimana igihe tubonye uburyo.”
Yakomeje avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiriye ubu butumwa mu buryo butandukanye, kuko hari abakunda umuziki wa Taylor Swift ndetse n’abatawukunda. Ni yo mpamvu polisi yahisemo gukora urwenya rushingiye kuri uwo muziki.
Yongeyeho ati: “Hari bamwe mu bakoresha X, cyane cyane abafana ba Taylor Swift, batugaragarije ko batishimiye ubu butumwa. Ariko twishimiye kumva impande zombi.”
Polisi yatangaje ko abafatwa bose uyu munsi bari buze gutegekwa kumva indirimbo za Taylor Swift
REBA IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA TAYLOR SWIFT
