USA: Ibyishimo ni byose kuri Emmy n’umugore we bibarutse imfura

Imyidagaduro - 24/10/2026 11:16 AM
Share:

Umwanditsi:

USA: Ibyishimo ni byose kuri Emmy n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Emmy n’umugore we Umuhoza Joyce bibarutse imfura yabo y’umuhungu, ibyishimo byiyongera mu muryango wabo umaze imyaka isaga ine ubana nk’umugabo n’umugore.

Emmy yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kwakira umwana wabo wa mbere, ashimira Imana yabanye na bo muri uru rugendo, anashimira umugore we ubutwari n’imbaraga yagaragaje kugira ngo babyare uyu mwana.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emmy yatangaje ko umwana wabo bamwise Ocean, agaragaza ko ari impano ikomeye bahawe.

Yagize ati: “Imana yaduhaye impano ikomeye kurusha izindi! Umwana wacu wa mbere w’umuhungu. Nshimishijwe n’uko yavutse amahoro, kandi nzahora nshimira umugore wanjye urukundo, imbaraga n’ibyo yanyuzemo byose kugira ngo amuzane ku isi. Imitima yacu yuzuye ibyishimo. Ikaze, mwana wanjye Ocean.”

Emmy na Umuhoza Joyce basezeranye kubana akaramata ku wa 19 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Ubukwe bwabo bwabaye nyuma y’amezi 11 Emmy yambitse impeta uyu mukunzi we, amusaba ko bazabana akaramata.

Mu 2023, Emmy yajyanye n’umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomereje ubuzima bwabo.

Emmy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, akaba yaramenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake, zirimo ‘Nsubiza’, ‘Identinte’, ‘Document’ na ‘Care’, hamwe n’izindi.

Mu 2012, ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Emmy yari mu bahanzi bari bagezweho mu Rwanda. Icyo gihe kandi yari mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa ryari rigeze ku nshuro ya kabiri.


Emmy n’umugore we Umuhoza Joyce bibarutse imfura yabo y’umuhungu, bamwita Ocean

 

Emmy yashimiye Imana yabanye na bo, anashimira umugore we ubutwari yagaragaje kugira ngo babyare umwana wabo wa mbere

Nyuma y’imyaka isaga ine babana nk’umugabo n’umugore, Emmy na Umuhoza Joyce bibarutse imfura yabo

Uyu muhanzi yagaragaje ibyishimo byo kwakira umwana wabo wa mbere, avuga ko imitima yabo yuzuye ibyishimo

Emmy wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nsubiza’, ‘Identinte’ na ‘Document’, yishimiye kwibaruka imfura ye n’umugore we Umuhoza Joyce, babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Uyu mwana w’umuhungu bamwise Ocean



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...