Tariki ya 7 Nyakanga 2019 ni bwo byari biteganijwe ko umuramyi Gentil Misigaro akorera igitaramo i Dallas mu mujyi wa Texas, kikaba cyari igitaramo cyo gufungura uruhererekane rw'ibitaramo Gentil Misigaro azakorera kumugabane wa Amerika n'Uburayi. Muri iki gitaramo Gentil Misigaro yafatanyije n'abaramyi bagiye batandukanye ari bo Zawadi, Gikundiro, Yanick na Pastor Jacques.
Gentil Misigaro uzwiho ubuhanga bwo gucurangisha inaga amenyo
Gentil Misigaro yadutangarije ko iki gitaramo cyagenze neza
Kuramya ni kimwe mu byaranze iki gitaramo
NkukoGentil Misigaro yabitangarije INYARWANDA ibi bitaramo yabiteguye kubera ubusabe bw'abakunzi b'ibihangano bye, batuye ku migabane igiye itandukanye bifuza ko yazabataramira mu bihugu byabo.Biteganijwe ko nyuma y'iki gitaramo yakoreye i Dallas hazakurikiraho ikindi kizabera muri Arizona ku itariki 28 Nyakanga 2019.
AMAFOTO:



Gentil Misigaro hamwe n'abamufashije mu miririmbire ku rubyiniro
