USA: Alyn Sano yagiranye ibiganiro n’abanyamuziki The Renaissance Orchestra na J Black -AMAFOTO

Imyidagaduro - 25/01/2026 5:32 AM
Share:

Umwanditsi:

USA: Alyn Sano yagiranye ibiganiro n’abanyamuziki The Renaissance Orchestra na J Black -AMAFOTO

Nyuma y’urugendo rwe rwavuzwe yerekeza i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzikazi w’umunyarwandakazi, Alyn Sano yamaze gutangira kwigaragaza no gusiga izina rikomeye mu birori "The NAMM Show 2026", biri kubera mu Anaheim Convention Center.

Ku munsi wa Gatatu w’iyi nama mpuzamahanga iri mu zikomeye ku Isi ihuza abakora umuziki n’ibikoresho byawo, Alyn Sano yinjiye mu bikorwa afite intego yo guhindura icyerekezo cye cyo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, akagishyira mu bikorwa bifatika binyuze mu mibanire n’ubufatanye bushya ku rwego rw’Isi.

Nyuma y’uko itangazamakuru rikomeye ryari ryamaze kugaragaza urugendo rwe nk’intambwe ikomeye ku muhanzi w’umunyarwandakazi, Alyn Sano yarenze ku rwego rwo “kwitabira gusa”, ahubwo yinjira mu mboni z’udushya n’ibiganiro byimbitse biganisha ku iterambere ry’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byashimangiwe n’ibiganiro byiza yagiranye n’itsinda ryamamaye ku Isi. The Renaissance Orchestra ndetse n’umuhanzi J Black. Ibiganiro byafunguriye amarembo ubufatanye bushobora kuvamo imishinga ikomeye.

N’ubwo mu ntangiriro benshi bari bibanze ku kuba Alyn Sano ari umwe mu bahanzikazi b’Abanyarwandakazi bahagarariye igihugu muri NAMM, uyu muhanzi arimo kwerekana ko atari uguhagararira gusa, ahubwo ari ugufata umwanya ku meza aganirirwaho ejo hazaza h’umuziki w’Isi.

Ku munsi wa gatatu wose, yagaragaye aganira anasangiza ibitekerezo n’amatsinda atandukanye y’abacuranzi n’abahanzi baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru mu gihe cy’akaruhuko, Alyn Sano yagize ati “Nishimiye guhagararira u Rwanda ahari ibiganiro bikomeye bigena icyerekezo cy’umuziki ku Isi. Uru rugendo si urwanjye jyenyine; ni urwo kugaragaza impano zacu, kwiga ubudahwema no gufungurira imiryango abahanzi bazaza nyuma yanjye.”

Ikigaragaza cyane uru rugendo rwe i California ni inama yo ku rwego rwo hejuru yagiranye na The Renaissance Orchestra n’umuhanzi J Black, aho bagaragaraga mu biganiro byimbitse biganisha ku mushinga w’ubufatanye wambukiranya imigabane.

Nubwo amakuru arambuye kuri uwo mushinga ataratangazwa, hari icyizere gikomeye ko guhuza umwimerere w’umuziki wa Afro-pop na Soul wa Alyn Sano n’indirimbo zicuranzwe mu buryo bwa orkestre nini za The Renaissance Orchestra bishobora gutuma umuziki nyarwanda ugera ku rwego rushya ku isoko mpuzamahanga.

Mu gihe The NAMM Show 2026 igiye kugana ku musozo, Alyn Sano aracyari mu bikorwa, aho akomeje gushakisha andi mahirwe n’imiryango ishobora gufunguka mbere y’uko asubira mu gihugu.

The Renaissance Orchestra ni itsinda rikorera ku rwego mpuzamahanga, rizwi cyane mu guhuza umuziki wa kera (Classical) n’uw’iki gihe, ririmo pop, soul, jazz n’izindi. Rigizwe n’abacuranzi b’inzobere bafite ubunararibonye mu bitaramo bikomeye no mu mishinga ihuza abahanzi baturutse hirya no hino ku Isi.

Iri tsinda rimaze kumenyekana mu gutunganya no guha indirimbo umwimerere mushya binyuze mu miririmbire ya orchestre nini, rikaba rikorana n’abahanzi batandukanye mu mishinga yambukiranya imigabane.

Intego yaryo ni ukuzamura umuziki ufite umwimerere, kuwugeza ku rwego rw’Isi no gutuma abahanzi babasha kwagura isoko ryabo binyuze mu bufatanye bufite ireme.

Ubufatanye bwaryo n’abahanzi bo muri Afurika, barimo n’Alyn Sano, bushobora kuba intambwe ikomeye mu kumvikanisha umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, binyuze mu guhuza injyana ziwuranga n’imiririmbire ya Orchestre yo ku rwego rwo hejuru.

J Black ni umuhanzi n’umuhanga mu muziki ukorera ku rwego mpuzamahanga, wamenyekanye mu gutunganya no gukorana n’abandi bahanzi mu mishinga ihuza injyana zitandukanye zirimo R&B, Soul, Pop na World Music.

Azwiho kugira uruhare mu gushyiraho icyerekezo cy’indirimbo, guhuza abahanzi n’amatsinda atandukanye no gutuma imishinga y’umuziki igira ireme ryo ku rwego rwo hejuru.

Mu bikorwa bye, J Black akenshi agaragara mu biganiro n’imishinga y’ubufatanye mpuzamahanga, cyane cyane ihuza abahanzi bo mu bice bitandukanye by’Isi, bigatuma umuziki ugira isura mpya kandi ukagera ku isoko mpuzamahanga.

J Black ni umunyabigwi mu gufasha abahanzi kwagura imipaka y’umuziki wabo, akabahuza n’abantu n’amahirwe akomeye mu rugendo rwabo rwo kumenyekana ku Isi.

Alyn Sano yahuye na The Renaissance Orchestra, itsinda mpuzamahanga rigizwe n’abacuranzi b’inzobere bakoresha umuziki wa kinyamwuga

Alyn Sano mu biganiro na J Black, umunyabigwi mu gufasha abahanzi kwagura imipaka y’umuziki wabo

Alyn Sano muri NAMM 2026; umunyarwandakazi uri guhuza imigabane binyuze mu muziki

Kuva Kigali kugera California, Alyn Sano yatangiye gufungura imiryango mpuzamahanga muri NAMM Show

Si ukwitabira gusa, Alyn Sano ari kuganira ku bufatanye mpuzamahanga muri NAMM 2026



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...