Ku munsi wa Gatatu w’iyi nama
mpuzamahanga iri mu zikomeye ku Isi ihuza abakora umuziki n’ibikoresho byawo,
Alyn Sano yinjiye mu bikorwa afite intego yo guhindura icyerekezo cye cyo
kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, akagishyira mu bikorwa bifatika binyuze mu
mibanire n’ubufatanye bushya ku rwego rw’Isi.
Nyuma y’uko itangazamakuru rikomeye
ryari ryamaze kugaragaza urugendo rwe nk’intambwe ikomeye ku muhanzi w’umunyarwandakazi,
Alyn Sano yarenze ku rwego rwo “kwitabira gusa”, ahubwo yinjira mu mboni
z’udushya n’ibiganiro byimbitse biganisha ku iterambere ry’umuziki ku rwego
mpuzamahanga.
Ibi byashimangiwe n’ibiganiro byiza
yagiranye n’itsinda ryamamaye ku Isi. The Renaissance Orchestra ndetse n’umuhanzi
J Black. Ibiganiro byafunguriye amarembo ubufatanye bushobora kuvamo imishinga
ikomeye.
N’ubwo mu ntangiriro benshi bari
bibanze ku kuba Alyn Sano ari umwe mu bahanzikazi b’Abanyarwandakazi
bahagarariye igihugu muri NAMM, uyu muhanzi arimo kwerekana ko atari
uguhagararira gusa, ahubwo ari ugufata umwanya ku meza aganirirwaho ejo hazaza
h’umuziki w’Isi.
Ku munsi wa gatatu wose, yagaragaye
aganira anasangiza ibitekerezo n’amatsinda atandukanye y’abacuranzi n’abahanzi
baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro gito yagiranye
n’itangazamakuru mu gihe cy’akaruhuko, Alyn Sano yagize ati “Nishimiye guhagararira
u Rwanda ahari ibiganiro bikomeye bigena icyerekezo cy’umuziki ku Isi. Uru
rugendo si urwanjye jyenyine; ni urwo kugaragaza impano zacu, kwiga ubudahwema
no gufungurira imiryango abahanzi bazaza nyuma yanjye.”
Ikigaragaza cyane uru rugendo rwe i
California ni inama yo ku rwego rwo hejuru yagiranye na The Renaissance
Orchestra n’umuhanzi J Black, aho bagaragaraga mu biganiro byimbitse biganisha
ku mushinga w’ubufatanye wambukiranya imigabane.
Nubwo amakuru arambuye kuri uwo
mushinga ataratangazwa, hari icyizere gikomeye ko guhuza umwimerere w’umuziki
wa Afro-pop na Soul wa Alyn Sano n’indirimbo zicuranzwe mu buryo bwa orkestre
nini za The Renaissance Orchestra bishobora gutuma umuziki nyarwanda ugera ku
rwego rushya ku isoko mpuzamahanga.
Mu gihe The NAMM Show 2026 igiye
kugana ku musozo, Alyn Sano aracyari mu bikorwa, aho akomeje gushakisha andi
mahirwe n’imiryango ishobora gufunguka mbere y’uko asubira mu gihugu.
The Renaissance Orchestra ni itsinda
rikorera ku rwego mpuzamahanga, rizwi cyane mu guhuza umuziki wa kera (Classical)
n’uw’iki gihe, ririmo pop, soul, jazz n’izindi. Rigizwe n’abacuranzi b’inzobere
bafite ubunararibonye mu bitaramo bikomeye no mu mishinga ihuza abahanzi baturutse
hirya no hino ku Isi.
Iri tsinda rimaze kumenyekana mu
gutunganya no guha indirimbo umwimerere mushya binyuze mu miririmbire ya
orchestre nini, rikaba rikorana n’abahanzi batandukanye mu mishinga
yambukiranya imigabane.
Intego yaryo ni ukuzamura umuziki
ufite umwimerere, kuwugeza ku rwego rw’Isi no gutuma abahanzi babasha kwagura
isoko ryabo binyuze mu bufatanye bufite ireme.
Ubufatanye bwaryo n’abahanzi bo muri
Afurika, barimo n’Alyn Sano, bushobora kuba intambwe ikomeye mu kumvikanisha
umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, binyuze mu guhuza injyana ziwuranga
n’imiririmbire ya Orchestre yo ku rwego rwo hejuru.
J Black ni umuhanzi n’umuhanga mu muziki
ukorera ku rwego mpuzamahanga, wamenyekanye mu gutunganya no gukorana n’abandi
bahanzi mu mishinga ihuza injyana zitandukanye zirimo R&B, Soul, Pop na
World Music.
Azwiho kugira uruhare mu gushyiraho
icyerekezo cy’indirimbo, guhuza abahanzi n’amatsinda atandukanye no gutuma
imishinga y’umuziki igira ireme ryo ku rwego rwo hejuru.
Mu bikorwa bye, J Black akenshi
agaragara mu biganiro n’imishinga y’ubufatanye mpuzamahanga, cyane cyane ihuza
abahanzi bo mu bice bitandukanye by’Isi, bigatuma umuziki ugira isura mpya
kandi ukagera ku isoko mpuzamahanga.
J Black ni umunyabigwi mu gufasha
abahanzi kwagura imipaka y’umuziki wabo, akabahuza n’abantu n’amahirwe akomeye
mu rugendo rwabo rwo kumenyekana ku Isi.








