Uyu
muhanzi uzwi kandi ku izina rya “Ye”, yari ategerejwe kuzakorera igitaramo kuri
Stade ya Silesia i Chorzów tariki ya 19 Kamena 2026, kikaba cyari kuba icya mbere
akoreye muri Pologne mu myaka 15 ishize. Gusa ubuyobozi bw’iyi stade bwatangaje
ko kitakibayeho kubera “impamvu z’amategeko n’imyitwarire”.
Minisitiri
w’Umuco n’Umurage wa Pologne, Marta Cienkowska, yari yamaganye icyemezo cyo
gutumira Kanye West, avuga ko “bidakwiriye na gato” kwakira umuhanzi ugaragaza
ibitekerezo by’urwango nk’uko BBC ibitangaza.
Urwishe
ya nka! Ibi bibaye nyuma y’aho uyu muraperi ahagaritse igitaramo yari afite mu
Bufaransa, ndetse n’aho u Bwongereza bumwimye viza bwari kumwemerera kujya
gutaramira mu iserukiramuco rya Wireless Festival, bigatuma n’iryo serukiramuco
riza guhagarikwa burundu.
Mu
bihe byashize, Kanye West yagiye akora ibikorwa byateje impaka zikomeye. Muri
Gashyantare 2025, yatangiye kugurisha imyambaro iriho ikimenyetso cya swastika
(ikirango cy’Aba-Nazi), bituma urubuga Shopify rufunga ubucuruzi bwe kuri
internet.
Nyuma
y’amezi make, yasohoye indirimbo yise “Heil Hitler”, aho yavuze ko ibibazo
by’umuryango n’ifungwa ry’imitungo ye ari byo byamuteye kugana ibitekerezo bya
Nazi, ikintu cyateje uburakari bukomeye ku Isi.
Nubwo
nyuma yaje gusaba imbabazi abinyujije mu itangazo ryasohotse muri The Wall
Street Journal, aho yavuze ko atari Umu-Nazi cyangwa umwanzi w’Abayahudi,
ndetse ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe (bipolar disorder) bwamugizeho
ingaruka, ibi ntibyabujije ibihugu byinshi gukomeza kumufata nk’uwarenze ku
murongo.
Muri
Pologne, amategeko ahana umuntu wese ushishikariza cyangwa ushyigikira
ibitekerezo bya Nazi, aho ushobora gufungwa kugera ku myaka itatu.
Ibi
bifite uburemere bwihariye bitewe n’amateka y’iki gihugu mu gihe cy’Intambara
ya Kabiri y’Isi (World War II), aho Abanazi bubatse inkambi z’iyicarubozo
n’iz’itsemba ry’Abayahudi, bagahitana abarenga miliyoni eshatu bo muri Pologne
gusa.
Minisitiri
Cienkowska yavuze ko kwakira umuhanzi nk’uyu byaba ari “kurenga umurongo no
gushyira mu buryo busanzwe urwango”, ashimangira ko “umuco udakwiye kuba
urubuga rwo gukwirakwiza urwango”.
Nubwo
hari ibiganiro byabayeho ku buryo igitaramo cyahagarikwa, abategetsi bavuze ko
bitari byoroshye kubikora mu buryo bw’amategeko. Icyakora, igitutu cya
guverinoma n’imyumvire y’abaturage byaje gutuma amaherezo gihagarikwa burundu.
Kanye
West yari afite urugendo rw’ibitaramo mu Burayi, harimo n’ibyo yagombaga
gukorera i Londres no i Marseille mu Bufaransa, ariko byinshi muri byo bikomeje
gusubikwa cyangwa guhagarikwa kubera impaka zikomeje kumugarukaho.

Ibitekerezo
bya Kanye West bikomeje kumushyira mu bibazo: Igitaramo yari afite muri Pologne
cyahagaritswe ku gitutu cya guverinoma
