Ibi
Dj Pius yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, abinyujije ku
rubuga rwa Instagram, nyuma y’ikiganiro Muyoboke Alex aherutse kugirana na
IGIHE, aho yagarutse ku rugendo rwe mu muziki nyarwanda ndetse ashimangira ko
ibikorwa yakoze bikwiye gutuma yubahwa.
Si byo gusa, kuko Muyoboke anashimangira ko yagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo "Agatako" ya Dj Pius na Jose Chameleone.
Mu
magambo yasaga n’ayasubizaga Muyoboke, Dj Pius yagaragaje ko hari abantu bashobora
kwangiza umurage wabo bitewe n’imyitwarire yabo ya nyuma.
Yagize
ati: “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa
ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi.”
Yakomeje
agaragaza ko umuntu ushyira imbere ubwenge, amahoro n’indangagaciro ari we
usiga umurage mwiza, ati: “Kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge n’amahoro bituma
usaza utanduye mu mutima no mu bikorwa.”
Yongeyeho
ko gukomeza kubaha umuco n’indangagaciro ari byo bituma umuntu asigara yibukwa
neza, ndetse n’igihe atakiri ku Isi.
Mu
magambo ya nyuma ni bwo Dj Pius yateye benshi kwibaza niba yarengereye, aho
yanditse amagambo asa n’ayo kuvuma cyangwa kunenga bikomeye Muyoboke Alex,
agira ati: “Umunwa wuzuye ibinyoma gusa.”
Aya
magambo yahise akurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane
cyane ko atari ubwa mbere aba bagabo bombi bagaragaje kutavuga rumwe.
Amakimbirane
amaze imyaka umunani
Umwuka
mubi hagati ya Dj Pius na Muyoboke Alex watangiye kuvugwa cyane mu 2018 nyuma
y’itandukana rya Charly na Nina na Muyoboke Alex wari usanzwe ubareberera
ibikorwa by’umuziki.
Icyo
gihe hagiye humvikana amakuru yavugaga ko Dj Pius yaba yaragize uruhare mu
gutuma aba bahanzikazi batandukana na Muyoboke, nubwo nta gihamya yigeze
itangazwa cyangwa ngo yemezwe n’impande zombi.
Kuva
icyo gihe, umubano hagati ya Dj Pius na Muyoboke Alex wakomeje kuvugwaho
agatotsi, aho nta n’umwe wigeze agaragaza ubushake bwo kongera kwegera undi.
Mu
myaka umunani ishize, buri umwe yakomeje inzira ze mu ruganda rw’imyidagaduro,
ariko amagambo akunze gutangazwa rimwe na rimwe agaragaza ko igikomere cyasizwe
n’ayo makimbirane kitari cyarakira.
Ubutumwa bwa Dj Pius buje bwiyongera ku bindi bihe bitandukanye byagiye bigaragaza ko umubano w’aba bombi ukiri kure yo gusubira ku murongo, ndetse bikomeza gutera amatsiko abakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda bifuza kumenya niba hari umunsi bazongera kwiyunga cyangwa niba amakimbirane yabo azakomeza kuba amateka adashira.

Dj Pius yasubije, agaragaza ko ibyo Muyoboke Alex yatangaje ku ndirimbo ye 'Agatako' nta kuri kurimo

Muyoboke Alex yari yagaragaje ko yagize uruhare mu guhuza Dj Pius na Jose Chameleone wo muri Uganda
