Urwibutso rwa Kibasumba Confiance ku gitaramo cye cya mbere yiteguriye – AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/10/2024 6:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Urwibutso rwa Kibasumba Confiance ku gitaramo cye cya mbere yiteguriye – AMAFOTO

Mu mpera z’icyumweru gishize, umusizi Kibasumba Confiance yakoze igitaramo cye cya mbere yari yiteguriye cyabereye muri Space Urwintore gishimangira ko ari umusizi wo guhangwa ijisho mu minsi iri imbere.

Kibasumba Confiance umwe mu basizi bari mu bihe byabo byiza dore ko aheruka no gukorana na Junior Rumaga, yateye intambwe ya mbere yo kwitegurira igitaramo cy’ubusizi n’umuco nyarwanda cyabereye muri Space Urwintore Camp Kigali.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kibasumba Confiance yatangaje ko iki gitaramo cyamusigiye amasomo menshi harimo gukora cyane kuko yashyigikiwe mu buryo atari yiteze ndetse yemeza ko yiboneye n’amaso ye ko ibyo akora bikundwa na benshi.

Yavuze ko kandi kuba umuryango we waritabiriye iki gitaramo ndetse bakahahuria n’abandi bayobozi nk’Umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’ubuhanzi, byamwongerereye imbaraga nyinshi ku mwuga we w’ubusizi.

Yagize ati “Ni ubwa mbere abantu bo mu muryango wange bari bageze aho nataramiye. Numvishe inzozi zange zibaye impamo kubona umuryango wange witabira igitaramo nakoze ndetse n’abandi bayobozi bitabira igitaramo cyange."

Kibasumba kandi yavuze ko iki gitaramo kimwongerereye imbaraga mu kazi ke k'ubusizi ndetse ibyo yabonaga ko byamugora byatangiye kugabanuka kuri ubu intego akaba ari umwe gusa"Kudatenguha abantu nabonye ko bankunda bakanyereka urukundo mu gitaramo cyange. Nange ngiye kubereka noneho icyo nshoboye"

Muri iki gitaramo Kibasumba Confiance yari yiteguriye, yafatanyije na Nyirinkindi, Mushabizi, Tuyisenge, Karire, Natasha ndetse n’abandi benshi bamufashije mu gukina ibyo avuga kugira ngo bise neza.

Kibasumba Confiance yashimiye inshuti nabavandimwe be baje kwifatanya nawe muri iki gitaramo cye


Nyuma y'igitaramo cye, Kibasumba Confiance yahawe impano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...