Iyi
ndirimbo yayiherekeje na “visualizer” yamaze kujya ahagaragara, aho agaragaza
ishusho y’u Rwanda rw’ubu ruri mu bihugu bikomeje kwiyubaka no gukurura amaso
y’Isi.
Trey
Manzi yabwiye InyaRwanda ko iki gitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku
rugendo yagiriye mu Rwanda, rwamusigiye amarangamutima akomeye ndetse akabona
Kigali nk’umujyi uri mu mijyi ikomeje kwihuta mu iterambere ku Mugabane wa
Afurika.
Mu
butumwa bwe, uyu muhanzi yashimangiye ko yasanze u Rwanda ari igihugu gifite
ubwiza budasanzwe, akavuga ko hari aho yageze akibwira ko ari mu nkuru
z’impimbano kubera uburyo ibintu byubatse n’imiterere y’Igihugu.
Yavuze
ko kwakirwa neza, ituze n’ubwiza bw’umujyi wa Kigali byamurenze umutima, bituma
yumva agomba kubishyira mu muziki.
Yagize
ati: “Nashakaga gukora ikintu gifite aho gihuriye n’u Rwanda. Abashyizeho gahunda
ya Visit Rwanda mbashimiye uburyo mwahinduye igihugu Paradizo.”
Yakomeje
agaragaza ko u Rwanda ari igihugu kiri ku rwego rwo kugereranywa n’ibihugu
bikomeye ku Isi, ndetse ko hari benshi batari bamenya neza aho rugeze.
Trey
Manzi yavuze ko indirimbo “RwaNkotanyi” yayituye u Rwanda n’Inkotanyi, azishimira
ko zagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu no kucyerekeza ku
iterambere rigezweho.
Yongeyeho
ko u Rwanda ruri kuba icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri
rusange, by’umwihariko mu kwakira abantu bose.
Uyu
muhanzi kandi yagarutse ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ku byabaye mu 1994
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari imwe mu mpamvu zamuteye
gutekereza kuri iyi ndirimbo.
Yavuze
ko nyuma yo kuzirikana ayo mateka, yanarebye aho igihugu kigeze uyu munsi,
asanga ari urugendo rudasanzwe rwo kwiyubaka.
Ati: “Ndeba aho u Rwanda rugeze n’aho rwerekeza, mbona Inkotanyi ari ubuzima,
zongeye guha Abanyarwanda ubuzima.”
Ibi
byatumye ahitamo kwita iyi ndirimbo “RwaNkotanyi”, asobanura ko ari u Rwanda
rushya ruri kwiyubaka rufite icyizere cy’ejo hazaza.
Manzi,
wivuga mu mazina arimo Trey Maxi wa Twayigira, Kabajuguta na Nyamushara,
yagaragaje ko akomoka ku muryango ufite amateka akomeye, ndetse agaragaza
ishema afitiye inkomoko ye.
Indirimbo
“RwaNkotanyi” ije yiyongera ku zindi uyu muhanzi akomeje gukora, aho agenda
agaragaza umwihariko mu buhanzi bwe, yifashishije amagambo akomeye n’inkuru
zishingiye ku mateka n’ubuzima busanzwe bw’Abanyarwanda.
“Visualiser y’iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyireba ku mbuga zitandukanye zirimo iza YouTube, mu gihe abakurikira Trey Manzi bakomeje kuyakira neza no kuyishimira ku mbuga nkoranyambaga.

Trey
Manzi yasohoye “RwaNkotanyi”, indirimbo yahariye u Rwanda n’urugendo rwarwo rwo
kwiyubaka


Trey
Manzi yavuze ko uruzinduko yagiriye i Kigali rwamuhinduye, aruhindura indirimbo
“RwaNkotanyi”
