Urutonde rw’ibihugu 5 bifite igisirikare gikomeye muri Afrika mu mwaka wa 2019

Utuntu nutundi - 04/10/2019 3:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Urutonde rw’ibihugu 5 bifite igisirikare gikomeye muri Afrika mu mwaka wa 2019

Igirikare gikomeye ni ikimenyetso cy’ubukungu bw’igihugu runaka. Buri gihugu cyose ku isi amafaranga menshi mu ngengo y’imali yacyo ni ayo gishora mu ngabo zacyo. Ibi bishimangirwa n'uko akenshi ibihugu bifite igisirikare gikomeye ni nabyo bifite ubukungu buri hejuru. Menya ibihugu 5 bifite igisirikare gikomeye muri Afrika muri 2019.

Afrika yingajemo ibihugu byinshi bimeze nk’ibitecyererezwa n’abanyaburayi ndetse n'abanyamerika hashingiwe ku bukungu ndetse n'ingufu za gisirikare ibi bihugu biba bifite. Gusa ibi ntibiheza Afrika kuba nayo yagira ibihugu bifite ubudahangarwa mu gisata cy’ingabo zitavogerwa. 

Nk'uko tubikesha urubuga rwa globalfirepower.com batubwira ko mu gutondeka ibihugu bifite igisirikare gikomeye bagendera ku mpamvu 50, gusa zimwe muri izo mpamvu ziganjemo ubushobozi igihugu gifite, abaturage batuye iki gihugu, umutungo karemano igihugu gifite ndetse n'agace igihugu giherereyemo.

Aha hiyongeraho umubare w'abasirikare gifite, intwaro, ikoranabuhanga rikoreshwa n’igisirikare cy'igihugu runaka. Nk'uko tubicyesha urubuga globalfirepower.com ku rutonde rwasohotse ku wa 30 Nzeli 2019 rwahawe umutwe wa “Global Firepower's 2019 Military Strength Ranking", igihugu kiyoboye ku Isi hose mu kugira igisirikare gifite ubudahangarwa ugereranije n'ibindi muri 2019 ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho ku mugabane wa Africa ni Misiri.

Urutonde rw’ibihugu 5 bifite igisirikare cya mbere muri Afrika  

5. Ethiopia

Umubare w’abaturage batuye igihugu: 108,386, 391

Umubare w’abasirikare: 140,000

4. NigeriaUmubare w’abaturage batuye igihugu: 203,452,505

Umubare w’abasirikare: 120,000

3. South AfricaUmubare w’abaturage batuye igihugu: 55,380,210

Umubare w’abasirikare: 81,300

2. AlgeriaUmubare w’abaturage batuye igihugu: 43,053,054

Umubare w’abasirikare: 280,000

1. EgyptUmubare w’abaturage batuye igihugu: 99,413,317

Umubare w’abasirikare: 920,000

Src: globalfirepower.com, businessinsider.com na army-technology.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...