Urutonde rw’abari n’abategarugori 10 begukanye amakamba mu marushanwa y'ubwiza akabahesha kuba ibirangirire muri politike

Imyidagaduro - 09/07/2021 2:37 PM
Share:
Urutonde rw’abari n’abategarugori 10 begukanye amakamba mu marushanwa y'ubwiza akabahesha kuba ibirangirire muri politike

Bamwe mu bagore babaye ibirangirire muri politike hari n’abakiri mu myanya ikomeye mu bihugu byabo nyamara baratangiye bahatanira amakamba y’ubwiza, ibintu bisa nk’ibidasanzwe nyamara byarabaye.

Amarushanwa y’ubwiza ni imwe mu nzira zo kuzamura abari n’abategarugori dore ko aba mu byiciro bitandukanye birimo abangavu, inkumi, ababyeyi bibana cyangwa babana n'abo babyaranye, n’abandi. Iyi nzira rero ikaba yaragiye iha amahirwe adasanzwe bamwe mu bayitabiriye aho babona imbaraga zituma bisanga mu myanya inyuranye mu bigo bikomeye.

Nyamara ntiwakeka ko byagera ku rwego rwo kwinjira mu rwego rwa politike mu myanya ikomeye irimo Inteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepite na Sena no mu zindi nzego z’imbere mu buyobozi bw’igihugu zemeza ibikorwa byose bikorerwa mu gihugu. Bifatwa na bamwe ko bitabaho kujya mu myanya ya politike kuri aba bakobwa kuko harimo n’abatekereza ko ari ukurarura abayitabira ibyo ariko binyuranye n’ukuri kuko umuntu arakura, ikindi ni uko umuntu uzararuka ntiwamuhagarika.

InyaRwanda ikaba yabateguriye abakobwa bo mu bihe bya vuba ni ukuvuga guhera mu 2000 kuzamura bagera ku icumi bagiye bahabawa cyangwa batsindira imyanya muri politike nyuma yo kumenyekanira mu marushanwa y'ubwiza. Umwe mu babayeho ba mbere batari kuri uru rutonde ni umunya-Filipine wabaye nyampinga w’iserukiramuco rya Maniral Carnival 1931 maze mu mwaka 1961 kugera muri 1967 akinjira mu nteko ya Sena akayivamo ajya gukorera mu biro by’umukuru w’igihugu hari hagati 1981-1985.

10.Elizabeth Prelogar

Ni umunyamategeko watsindiye ikamba rya Nyampinga w’abangavu mu 1998 muri Leta ya Idaho, yaje kandi kwegukana ikamba rya Idaho mu nkumi mu mwaka wa 2001, ibi byatumye yerecyeza mu marushanwa y’ubwiza yo ku rwego rw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu akora mu ishami ry’ubutabera ku rwego rw’igihugu kuri iyi ngoma ya Joe Biden, yinjiyemo muri uyu mwaka wa 2021.

09.Vanessa Mendoza

Yabaye Nyampinga w’igihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo cya Colombia mu mwaka wa 2001 maze aza kwinjira mu ishami ry’inteko ishingamategeko hagati y’umwaka wa 2017 na 2018.

08.Elodie Gossuin

Ni umufaransa w’umunyamideli, umunyamakuru wa radiyo na televiziyo wabaye Nyampinga w'agace ka Picardy mu mwaka wa 2000 bidatinze akaza kwegukana ku nshuro ya 72 irushanwa rya Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa. Yabaye muri Njyanama y'agace ka Picardy hagati y’umwaka 2004-2010 , yongera gutorerwa indi manda muri iyi nama hagati ya 2010-2015.

07.Teresa Benitez Thompson

Yahagarariye mu marushanwa y’ubwiza y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Leta ya Nevada nyuma yo kwegukana ikamba ry’iyi Leta mu mwaka wa 2002 akaba ari umwe mu kanama mfata byemezo k'iyi Leta kuva mu mwaka wa 2011. Guhera mu mwaka wa 2016 akaba yaragiye azamuka akaba umwe mu bayobozi bo hejuru b'aka kanama.

06.Kaiane Aldorino

Yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Gibraltar w’umwaka wa 2009 akaba na Nyampinga w’isi w’umwaka wa 2009, yaje kwinjira muri politike aba umuyobozi wa Gibraltar guhera mu mwaka wa 2017 na 2019.

05.Melanie Stambaugh

Umushabitsi kabuhariwe akaba n'umwe mu baciye agahigo ku myaka micye 24 y'amavuko, hari hagati y’umwaka wa 2015 na 2019. Yinjiye mu kanama gafata ibyemezo muri Leta ya Washington. Uyu mukobwa yanabaye Nyampinga w’iserukiramuco rya Daffodil 

04. Andi Tenri Natassa

Yabaye Nyampinga wa Indonesia mu mwaka wa 2011, yinjiye mu kanama gafata ibyemezo ahagarariye ishyaka rye mu gace k’amajyepfo y’intara ya Sulawesi mu mwaka wa 2013, yahagarariye Indonesia mu marushanwa mpuzamahanga w’isi mu mwaka wa 2012.

03.  Lauren MatsumotoUmunyapoltike watsindiye ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Hawaii, mu mwaka wa 2011 yaje kwinjira mu kanama gafata ibyemezo muri Hawaii. Akaba ari nawe wahagarariye Leta ye mu marushanwa y’ubwiza ya Leta zunze ubumwe za Amerika yabereye mu gace rurangiranwa k’imyidagaduro ka Las Vegas akaba muri Leta ya Nevada.

02. Delphine WespiserUmufaransa w’umunyamideli akaba n'umunyamakuru w’umuyapolitike watsindiye kandi ikamba rya Nyampinga wa Haut Rhin 2011, Alsace 2011 n'iry’iguhugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2012. Kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu mwaka wa 2020 yabaye umwe mu bagize akanama Magstatt-le-Bas imwe mu ntara zigize igihugu cy’u Bufaransa.

01.Jenne KapelaNi umunyamerikakazi w’umunyapolitike akaba n'umwe mu begukanye ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Hawai w’umwaka 2015. Guhera mu mwaka wa 2020 yashyizwe mu kanama gafata ibyemezo muri iyi Leta ahagaragariye ishyaka ry’abademokarate.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...