Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sports Virsa cyagaragaje abakinnyi b’igitsina gore 8 bafite ubwiza bukurura igitsina gabo kurusha abandi mu 2023:
1. Julia Simic
Ni umudagekazi w’imyaka 31 ukinira ikipe ya West Ham United yo mu Bwongereza. Akaba ari umwe mu bakinnyi beza ba ruhago bakunzwe n’igitsina gabo cyane bitewe n’isura ye n'imiterere bishitura benshi.
2.Alex Morgan
Ni Umunyamerikakazi akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, akinira Orlando Pride. Ubuhanga bwe ku mupira ndetse n’ubwiza bw’umubiri byatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku Isi. Yashakanye na Servando Carrasco.
3. Jonelle Filingo
Umukinnyikazi wa ruhago w’imyaka 29 ukomoka muri Canada, amaso ye agusha benshi ndetse n’imiterere y’umubiri we, akinira ikipe ya Blue FC ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe. Yashakanye na Russel Hopkins aho banafite umwana umwe.
4. Anouk Hoogendijk
Ni umuholandikazi ukinira ikipe ya Ajax, ni umukobwa wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubwiza bwe, akaba afite abafana benshi cyane hirya no hino ku Isi.
5. Adriana Leon
Ni umunya-Cananda ukina mu Bwongereza mu ikipe ya West Ham United. Isura ye irangaza benshi.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 ukinira ikipe y’igihugu ya Canada, afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato Isi ifite.
6. Nayeli Rangel
Ni umunya-Mexique ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tigres UNAI, uyu mukobwa w’imyaka 28 akaba azwi cyane kuri Instagram aho ari n’umunyamideli.
7. Sydney Leroux
Ni umukinnyi w’imyaka 30 w’umunya-Canada, akaba ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite. Ni rutahizamu wa Orlando Pride, ubu ni umugore washakanye na Dom Dwyer.
8. Selina Wagner
Selina Wagner ni Umudagekazi ukinira ikipe SC Sand y’iwabo mu Budage. Ni umwe mu bakinnyi bakurura abagabo cyane kurusha abandi. Uyu mukobwa w’imyaka 29 ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi beza b’abagore Isi ifite.