Urutonde rw'Abaherwe b'Abanyafurika bafite ijambo rikomeye mu bukungu bw’isi

Ubukungu - 28/01/2026 5:23 PM
Share:
Urutonde rw'Abaherwe b'Abanyafurika bafite ijambo rikomeye mu bukungu bw’isi

Ku mugabane wa Afurika hari umubare muto ariko ukomeye w’abaherwe batunze Miliyari z'amadorali, bafite ijambo rikomeye mu bukungu bw’isi.

Nubwo benshi muri bo bazwi cyane mu nganda, mu by’imari no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari bake bafite ibigo by’akataraboneka ku rwego mpuzamahanga, yaba ari ukubitunga, kugira imigabane ikomeye muri byo, cyangwa kubishinga.

Aba baherwe batunze za Miliyari z'amadorali, barimo Johann Rupert, Nassef Sawiris, Folorunsho Alakija, Patrice Motsepe na Aliko Dangote, bakaba baragize uruhare mu rwego rw’ibicuruzwa by’akataraboneka birimo amasaha ahenze, imitako, imyambaro igezweho n’ibikorwa by’imibereho yo ku rwego rwo hejuru.

Uru rutonde rwakozwe na Business Insider rugaragaza bamwe mu bantu bakize cyane muri Afurika bafite aho bahurira n'ibigo bikomeye bigira ijambo ku rwego rw’isi cyangwa mu masoko yihariye y’abifite.

1. Johann Rupert (Afurika y’Epfo)

Johann Rupert ni we Munyafurika wa mbere ufite ijambo rikomeye cyane mu rwego rw’ibicuruzwa by’akataraboneka. Ni we washinze akanayobora Compagnie Financière Richemont, kompanyi ikorera mu Busuwisi ifite bimwe mu birango bikomeye kandi bizwi cyane ku Isi.

Richemont itunze ibirango bikomeye birimo: Cartier – amasaha n’imitako y’akataraboneka; Montblanc – amakaramu ahenze n’ibikoresho by’uruhu; Van Cleef & Arpels – imitako yo ku rwego rwo hejuru; IWC Schaffhausen, Jaeger-LeCoultre, Piaget na Vacheron Constantin – amasaha y’akataraboneka azwi ku Isi.

Ku buyobozi bwa Rupert, Richemont yabaye imwe muri kompanyi zikomeye ku Isi mu bicuruzwa bihenze, bituma izina rye riba ikimenyabose mu rwego rwa 'luxury' ku isi hose.

2. Nassef Sawiris (Misiri)

Nassef Sawiris, umwe mu bakire ba Misiri, ntatunze ibirango by’imyambaro yo ku rwego rwo hejuru ku buryo busanzwe, ariko afite imigabane ikomeye muri Adidas, kompanyi yo mu Budage ikora imyambaro ya siporo n’ibikoresho bigezweho byo mu buzima busanzwe.

Nubwo Adidas itabarwa nk’ikirango cya luxury nk’uko Cartier imeze, ibikorwa byayo byihariye, imikoranire n’abahanzi n’abanyamideli bakomeye, byatumye iba mu rwego rw’ibicuruzwa byifuzwa cyane, bituma Sawiris agira uruhare rugaragara mu rwego rw’imideli n’imibereho ku Isi.

3. Folorunsho Alakija (Nigeria)

Folorunsho Alakija ni umwe mu bagore bakize cyane muri Afurika. Mbere yo gukira cyane binyuze mu bucukuzi bwa peteroli, yari yarashinze inzu y’imideli y’akataraboneka yitwa Supreme Stitches, yaje guhinduka Rose of Sharon House of Fashion.

Yize imideli i Londres, atangiza Supreme Stitches mu myaka ya 1980, yaje gukurura abakiliya bakize barimo abanyapolitiki n’abantu bakomeye muri Nigeria. Nubwo umutungo we munini uyu munsi ukomoka kuri peteroli binyuze muri Famfa Oil, umurage we mu rwego rw’imideli y’akataraboneka uracyafite agaciro gakomeye.

4. Patrice Motsepe (Afurika y’Epfo)

Patrice Motsepe azwi cyane kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari rinini mu by’ubukungu butandukanye. Ni Perezida w'ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afrika (CAF) kuva muri 2021. Nubwo adafite ikigo cy'akataraboneka cyanditse ku izina rye, uruhare rwe mu rwego rw’imideli ihenze rugaragara binyuze ku mugore we, Dr. Precious Moloi-Motsepe.

Dr. Moloi-Motsepe ni we washinze African Fashion International (AFI), ikigo giteza imbere imideli yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika. AFI itegura ibirori bikomeye by’imideli, ifasha abanyamideli, ikagira n’imbuga z’ubucuruzi bw’imyambaro y’akataraboneka, bigatuma iba inkingi ikomeye mu rwego rwa luxury muri Afurika.

5. Aliko Dangote (Nigeria)

Aliko Dangote ni we Munyafurika ukize kurusha abandi, umutungo we wubakiye ku nganda za sima, isukari, ifu n’inganda zitunganya peteroli binyuze muri Dangote Group.

Mu 2025, ikigo Alterra Capital, gishyigikiwe na Dangote, cyaguze Pollman’s Tours muri Kenya, ikigo kizwi mu rwego rw’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru. Ibi byerekana uko Dangote agenda yinjira mu rwego rw’ubukerarugendo n’imibereho yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba.

6. Salwa Idrissi Akhannouch (Morroco)

Salwa Idrissi Akhannouch ni umwe mu bagore bakize kandi bafite ijambo rikomeye muri Afurika, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi bw’ibirango bikomeye cyane. Ni we washinze akanayobora AKSAL Group, kompanyi ikomeye muri Maroke ifite uburenganzira bwo gucuruza ibirango bikomeye ku Isi birimo: Louis Vuitton, Gucci, Fendi, Dior, Zara na Galeries Lafayette.

Binyuze muri ibi bikorwa, Idrissi Akhannouch yagize uruhare runini mu gushyira Maroke ku ikarita y’ahantu hakomeye hacururizwa ibicuruzwa by’akataraboneka, anagura ibikorwa bye mu mahoteli ahenze, amaduka manini n’imitungo itimukanwa.

Uyu rutonde rwerekana ko nubwo aba baherwe ari bake, Afurika ifite ijambo rikomeye mu rwego rw’ibirango by’akataraboneka ku Isi, bigaragaza uruhare rwayo rugenda rwiyongera mu bukungu n’imibereho mpuzamahanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...