Urutonde rw’abaherwe 5 ba mbere muri Afurika mu 2021

Inkuru zishyushye - 11/11/2021 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Urutonde rw’abaherwe 5 ba mbere muri Afurika mu 2021

Urutonde rw’abaherwe bafite umutungo ubariwa muri Miliyari z’amadolari y'Amerika muri Afurika muri uyu mwaka 2021 ruyobowe n’umuherwe w’umunyanijeriya Aliko Dangote umwanya amazeho imyaka itari micye.

N'ubwo Afurika ifatwa nk’umugabane ubarirwaho abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene ni nako hari bamwe mu baherwe batunze imitungo ibarirwa muri za Miliyari z’amadolari. Umunyanijeriya Aliko Dangote niwe uza ku mwanya wa mbere na Miliyari $20.3, uyu mugabo kandi umutungo we warazamutse cyane kuva muri Kanama uyu mwaka aho wavuye kuri Miliyari $17.8 ukagera kuri Miliyari $20.3 muri uku kwezi k'Ugushyingo nk'uko byatangajwe na Bloomberg Billionaires Index.

Aliko Dangote uyu mwanya w’umukire wa mbere muri Afurika awumazeho imyaka itari micye no kuri uru rutonde akaba ariwe munyanijeriya rukumbi urugaragaraho. Uyu mugabo kandi aza ku mwanya 96 ku isi aho ku mwanya wa mbere haza umuherwe Elon Musk na Miliyari $300. Abandi banyafurika baje kuri uru rutonde harimo nka Johann Rupert, Nicky Oppenheimer n’abandi. Reka turebere hamwe urutonde rw’abaherwe 5 ba mbere ku mugabane wa Afurika.

5. Nassef Sawiris - $7.06billion

Ku mwanya wa Gatanu turahasanga umunyamisiri Nassef Sawiris n’umutungo wa Miliyari $7.06 akaza ku no mwanya 409 ku rwego rw’isi. Uyu mugabo afite 30% by’imigabane mu ruganda rw’Abaholandi rukora amafumbire mvaruganda ubwo bahuzaga imikoranire na kampani y’umuryango we izwi nka Orascom Construction. Indi mitungo y’uyu mugabo harimo imigabane ya 6% afite mu ruganda rwa Adidas rukora imyambaro ya siporo ndetse n’uruganda rwa LafargeHolcin rumwe mu zikomeye ku isi mu gukora sima.


4. Nicky Oppenheimer - $8.05billion

Nicky Ophenheimer, umunyafurika y’epfo niwe uza ku mwanya wa kane muri Afurika na Miliyari $8.05 akaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu cya Afurika y’epfo no ku mwanya wa 346 ku rwego rw’isi. Uyu mugabo ni umushoramari muri kampani zitandukanye hirya no hino ku isi ndetse akaba yarahoze no mu bucuruzi by’amabuye y’agaciro nka Diyama.


3. Natie Kirsh - $8.27billion

Ku mwanya wa gatatu turahasanga Natie Kirsh umugabo ukomoka muri Afurika y’epfo na Miliyari $8.27, akaba ari ku mwanya 328 ku isi. Natie akaba ariwe nyiri Kirsh Group, itsinda rya kampani zitandukanye zikora ibikorwa bitandukanye birimo kugemura ibiribwa, amaresitora atandukanye ari mu ma leta arenga 30 muri leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo kandi afite indi mishinga itandukanye ndetse n’imitungo mu migabane ine ku isi.



2. Johann Rupert - $10.6billion

John Rupert, umugabo ukomoka muri Afurika y’epfo ni we uza ku mwanya wa kabiri na Miliyari $10.6 akaza ku mwanya wa 234 ku rwego rw’isi. Uyu mugabo umutungo we ukomoka mu bikorwa bitandukanye harimo nk’imideli (Imyambaro, imikufi n’amasaha). Si imideli gusa kuko ari n’umushoramari muri kampani zirenga 30.


1. Aliko Dangote - $20.3billion

Ku mwanya wa mbere turahasanga umunyanijeriya Aliko Dangote na Miliyari $20.3 akaba ari ku mwanya wa 96 ku isi. Uyu mugabo wa mbere ukize kuri uyu mugabane wa Afurika ni we nyiri Dangote Industries ihuriyemo kompanyi zitandukanye harimo nka Dangote Cement ikora sima, ikaba n'iya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gukora sima nyinshi. Izindi kompanyi zishamikiyeho harimo nk’izitunganya isukari, umunyu, ifumbire ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.


 

Src: Bloomberg


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...