Hamaze iminsi havugwa ibihembo binyuranye bigiye gutangira gutangwa mu Rwanda, aha hakaba havugwaga ibihembo bya Awards Music Rwanda, Muhis Awards n'abandi bakomeje gutangaza ko bari guteganya kugarura ibikorwa byo gushimira abanyamuziki bahize abandi. Kuri ubu radiyo ya Kiss Fm iri mu za mbere zicuranga umuziki w'abanyarwanda, yatangije igikorwa cyo guhemba abahanzi bahize abandi.
Kuri ubu ubuyobozi bw'iyi radiyo bwamaze gutangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gutegura neza iri rushanwa rizashimirwamo abanyamuziki bazahembwa nk'abakoze neza mu gihe cy'impeshyi hano mu Rwanda. Amed umwe mu bari gutegura ibi bihembo yabwiye Inyarwanda.com ko hagiye gutangwa ibihembo bitatu aho bazahemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu gihe cy'impeshyi, umuhanzi wakunzwe kurusha abandi mu gihe cy'impeshyi ndetse n'umu producer wakoze ibihangano byakunzwe mu gihe cy'impeshyi.
Yadutangarije ko babaye bahereye kuri ibi byiciro bitatu mu gihe bari gutekereza uko mu myaka iri imbere bazagenda babyongera cyane ko ari igikorwa bifuza ko cyagenda gikura. Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama 2018 ni bwo mu biganiro binyuranye by'iyi radiyo hatangajwe urutonde rw'abahatana muri buri cyiciro gihatanira igihembo muri Kiss Summer Awards, abakoze neza mu gihe cy'impeshyi kuva muri Gicurasi kugeza muri Kanama 2018. Ibihembo bizatangwa tariki 31 Nzeli 2018. Byinshi kuri ibi bihembo uyu musore yadutangarije ko biza kumenyekana nyuma yo gushyira hanze abahatanira ibi bihembo.
Kiss Summer Awards ibihembo bigiye gutangwa na Kiss Fm
Igitunguranye kuri uru rutonde ntabwo hagaragaraho abahanzi bamaze iminsi bazwi cyane barimo n'abagiye bavugwa cyane nka; King James, Knowless Butera, Safi Madiba, Dream Boys, Tom Close, Uncle Austin n'abandi batagize amahirwe yo kwinjira mu bahatanira ibi bihembo bitegurwa na Kiss Fm byiswe Kiss Summer Awards 2018.
REBA ABAHATANA MURI IBI BYICIRO BY'ABAHATANIRA IBIHEMBO MURI KISS SUMMER AWARDS:
BEST SUMMER SONG:
-1 MILLION C'EST QUOI BY PEACE JOLIS
-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY
-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN
-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUDÂ
-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN
BEST SUMMER ARTIST
-CHARLY NA NINA
-YVAN BURAVAN
-THE BEN
-BRUCE MELODY
-RIDERMAN
BEST SUMMER PRODUCER 2018
-PASTOR P
-MADEBEAT
-HOLLYBEAT
-DAVYDENKO
-BOB PRO
Mu masaha make ari imbere haratangazwa uburyo abari guhatana muri ibi bihembo batangira gutorwa ku buryo umunsi nyiri izina wo gutwara igihembo uzagera ba nyiri ibihembo barabonetse.
BEST SUMMER PRODUCER 2018
BEST SUMMER SONG:
BEST SUMMER ARTIST