Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya Salax Awards-AMAFOTO

- 10/03/2013 1:07 AM
Share:
Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya Salax Awards-AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9/3/2013 nibwo IKIREZI Group ari nabo bategura Salax Awards batanze ibihembo byagenewe abahanzi babaye indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2012 muri buri cyiciro.

Urban Boyz, nibo bahanzi babonye ibihembo byinshi muri iri rushanwa aho begukanye imyanya 3 mu myanya 5 bahataniraga. Ibi byabahesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.

Muri ibi birori byabereye muri Serena Hotel, byitabiriwe n’abantu benshi harimo abakunda umuziki nyarwanda, abanyamakuru, abaproducers, abafana b’abahanzi mu byiciro bitandukanye n’abandi benshi.

Salax awards

Abantu bari benshi cyane.

Abahanzi batandukanye kandi baririmbye, harimo nka Urban Boyz, Uncle Austin, King James ,Ama G The Black( mu ndirimbo Bagupfusha ubusa), Edouce na Ben Kayiranga, Theo Bosebabireba, Allioni n’abandi benshi.

Dore urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo muri Salax Awards:

1.Best Male Artist: Urban Boys

Urban

2. Best Female Artist: Knowless

Knowless

3.Best New Artist: Ama G The Black

amag

4. Best Traditional Artist: Mani Martin

Man

5. Best Afro Beat: King James

king James

6.Best Hip Hop Artist: Ama-G The black

7. Best RnB Artist: Bruce Melody

8. Best Gospel Artist:Alarme Ministries

9.Best Group: Urban Boyz

urban boyz

Urban Boyz baje bafite inkono z'itabi

Urban Boyz

10. Song of the year: Bagupfusha ubusa

zizou

11. Best Album: Biracyaza

12. Best Video: Bibaye

13.Diaspora recognition Award: The Ben

Austin

Uncle Austin ni we wakiriye igihembo cya The Ben. Hano yasomaga ubutumwa The Ben amaze koherereza abafana be kuri telefone.

14.Best Audio Producer: Clement

15. Best Video Producer: Bagenzi Bernard

AMAFOTO: Selemani Nizeyimana.

Munyengabe Murungi Sabin.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...