Urupfu rwa Diogo Jota na Andre Silva rwashegeshe isi y’umupira w’amaguru

Imikino - 04/07/2025 7:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Urupfu rwa Diogo Jota na Andre Silva rwashegeshe isi y’umupira w’amaguru

Urupfu rwa rutunguranye rw’umukinnyi w’imbere w’ikipe ya Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota na Murumuna we Andre Silva, baguye mu mpanuka y’imodoka afite imyaka 28, rwateye agahinda isi yose y’umupira w’amaguru.

Jota n’umuvandimwe we Andre Silva, bombi bitabye Imana ubwo imodoka ya Lamborghini barimo yasatiraga iyindi ishaka kuyinyuraho mu muhanda byatumye ipine yayo iturika maze imodoka iribirindura itangira gushya, ibintu byatumye aba bavandimwe bahasiga ubuzima bagwa mu ntara ya Zamora mu Burengerazuba bwa Esipanye hafi n’umupaka wa Portugal.

Amakuru ya BBC Sport yemeza ko Jota yari ari mu nzira agaruka muri Liverpool aho yagombaga gutangira imyitozo, akaba yari yahisemo gukora urugendo n’imodoka aho kuguruka mu ndege, bitewe n’uko yari amaze kubagwa byoroheje, abaganga bakamugira inama yo kwirinda indege.

Jota yari amaze iminsi 11 gusa akoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Rute Cardoso, bari bafitanye abana batatu.

Ikipe ya Liverpool yasohoye itangazo ivuga ko urupfu rwa Jota ari "akaga gakomeye karenze ikipe", mu gihe abafana benshi bakoraniye kuri Anfield, mu kiriyo bizihiza ubuzima bwe, bashyira indabo, imipira n’ibimenyetso by’urukundo.

Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yavuze ko Jota yari intangarugero mu bakinnyi ba Liverpool kandi ko yari umuntu uhumuriza abandi ndetse wita ku muryango we.

Bivugwa ko impanuka yatewe no gupfumuka kw’ipine ubwo imodoka yabo yageragezaga guca ku yindi. Polisi ya Espagne yatangaje ko bombi bapfuye ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira ku wa Kane.

Jota yari yateganyije kugenda n’imodoka ava i Porto anyuze Santander, mu Majyaruguru y’u Buholandi, aho yari gufatira ubwato bwerekeza Plymouth cyangwa Portsmouth mu Majyepfo y’u Bwongereza. Urugendo nk’urwo yararukoze no mu minsi yashize ubwo yajyaga gukora ubukwe.

Jota yatsindiye Liverpool ibitego 65 mu mikino 182, atwarana na yo FA Cup, League Cup (2022) na Premier League mu mwaka ushize. Yakiniye kandi amakipe nka Paços de Ferreira, Atletico Madrid, FC Porto na Wolves, aho yatsindiye Wolves ibitego 44 mu mikino 131 mbere yo kwerekeza muri Liverpool mu 2020.

Umukino we wa nyuma yawukinnye mu gikombe cya Nations League, Portugal itsinda Espagne. Yari amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Portugal ibitego 14 mu mikino 49.

Cristiano Ronaldo, kapiteni wa Portugal, yavuze ati: “Ibi ntibyumvikana. Vuba aha twari kumwe mu ikipe y’igihugu, kandi wari uherutse gukora ubukwe. Sinshidikanya ko uzahora uri kumwe n’umuryango wawe. Ruhukira mu mahoro Diogo na Andre. Tuzabakumbura cyane.”

Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool, yagize ati: “Jota yari umukinnyi ukomeye cyane, ariko mbere na mbere yari inshuti nziza, umugabo n’umubyeyi wuje urukundo. Tuzamukumbura cyane.”

Virgil van Dijk, kapiteni wa Liverpool, yagize ati: “Gukinana nawe byari iby’agaciro. Tuzakomeza kwibuka umurage wawe.”

Andy Robertson we yamwise “umunyamahanga wagaragazaga umuco w’Abongereza cyane kurusha abandi bose.” Yavuze ko Jota yamusize isura y’umuntu w’umunyamunezero udacika intege.

Abayobora Liverpool barimo Billy Hogan, John Henry, Tom Werner na Mike Gordon, bavuze ko “bataye umutwe mu gahinda” kandi bihanganjishije umuryango wa Jota. Bavuze ko Jota hanze y’ikibuga, yari inyangamugayo, yicisha bugufi, afite ubwenge, asetsa, akomeye kandi akundwa aho yanyuraga hose.

Abafana benshi bateraniye kuri Anfield, bashyira indabo n’ibindi bimenyetso byo kwibuka Jota. Hari n’igitabo cy’icyunamo cyafunguwe, ku buryo buri wese ashobora kugisinyamo, ku kibuga ndetse no kuri internet, guhera ku wa Kane kugeza ku cyumweru.

BBC ivuga ko umuhango wo gusezera Jota na Andre uzaba ku wa Gatanu nimugoroba i Porto, hakurikireho kubashingura mu cyubahiro ku wa Gatandatu.

Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu mupira w’amaguru, haba kuri Liverpool, Portugal, no ku bakunzi b’uyu mukinnyi bose ku isi.

Diego Jota na Andre Silva baguye mu ntara ya Zamora muri Espagne 

Abakunzi ba Liverpool bateguye umuhango udasanzwe wo kunamira Jota 

Urupfu rwa Diego Jota na Andre Silva rwashegeshe abakunzi ba ruhago ku isi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...