Urunyiruko rurasabwa kutaba indorerezi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge

Amakuru ku Rwanda - 01/08/2026 6:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Urunyiruko rurasabwa kutaba indorerezi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba urubyiruko kuba ku isonga muri uru rugamba.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP), Commissioner of Police (CP) Vincent Sano, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rugera kuri 500 ruhagarariye abandi bo mu Mujyi wa Kigali, mu nteko rusange ngarukamwaka yabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Gasabo ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga.

Ni inama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, hamwe n’abayobozi batandukanye, igamije gushimangira uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

CP Sano yavuze ko inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kimwe n’ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi, bikaba binateza ibibazo birimo guta amashuri, amakimbirane mu miryango, ubukene ndetse n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kutaba indorerezi, ahubwo rukagira uruhare rufatika mu gukangurira bagenzi babo n’abaturage muri rusange kwirinda ibyo biyobyabwenge n’izo nzoga.


Yagize ati: "Turabasaba kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitakozwe mu buryo bw’umwimerere kuko bikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi ndetse abandi bakabutakaza.

Nimufate iya mbere mwigishe abandi ububi bwabyo n’ingaruka bibagiraho, mufashe urubyiruko rwataye amashuri gusubirayo no kurinda umuryango nyarwanda muri rusange izi nzoga n’ibiyobyabwenge."

Yakomeje agaragaza ko gutsinda uru rugamba bizagira ingaruka nziza zigaragara mu mibereho y’abaturage, harimo kugabanuka kw’umubare w’urubyiruko rujyanwa mu bigo ngororamuco no mu magororero, kugabanuka kw’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, kugabanya umubare w’abata amashuri ndetse n’abakuze babaswe n’ibiyobyabwenge.

DIGP Sano yanibukije uru rubyiruko ko ari rwo mbaraga igihugu gifite uyu munsi n’ejo hazaza, bityo rukwiye gutangira kwitegura kuba abayobozi bazaharanira kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima buzira ibiyobyabwenge.

Yagize ati: "Ni mwebwe bayobozi b’ejo, ni mwe muzaheka indangagaciro z’u Rwanda mukaziraga abazabakomokaho. Turabashakaho ubufatanye mukabigira umuhigo wo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, mukarinda abaturage kuko ejo hazaza heza h’u Rwanda nta wundi uzahatwubakira, ahubwo ni twe ubwacu."

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimangiye ko urubyiruko rw’abakorerabushake rukwiye guhagararira ubuyobozi aho rutuye, cyane cyane rutanga amakuru ku gihe ku bakora cyangwa bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’abakoresha ibiyobyabwenge.


Yabasabye kandi gukomeza gukangurira urubyiruko kwirinda ubusinzi, ubwomanzi n’izindi ngeso zinyuranye n’indangagaciro nyarwanda, kuko ari bwo buryo bwo kubaka umuryango utekanye kandi utera imbere.

Mu izina ry’urubyiruko rw’abakorerabushake, umuhuzabikorwa warwo mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia, yashimiye impanuro bahawe, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge no gufasha kubaka u Rwanda rutekanye.

Mu bihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge zigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse zikomeje guteza ibibazo by’ubuzima n’umutekano, ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi n’urubyiruko buragaragazwa nk’imwe mu ntwaro zikomeye zo gukumira iki kibazo mbere y’uko kigira ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...