Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Dj Toxxyk yarekuwe nyuma y’uko ku wa Mbere urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungurwa
agakomereza ibihano bye hanze.
Mu
kuburana, bavuze ko bamusatse bakamusangana urumogi rungana n’amagarama abiri
rwari ruri muri saloon ye.
Dj
Toxxyk yavuze ko atazi uko rwageze mu nzu ye icyakora yemeza ko yajyaga arunywa
nyuma yo gutandukana n’umugore we ariko yararuretse.
Muri
raporo yo mu bugenzacyaha, bari banditse ko yemeye ko akoresha urumogi cyane
cyane iyo agiye gucuranga kugira ngo abe afite "vibes".
Nyuma yo kurekurwa ahamwe n’ibyaha birimo icyo gukoresha urumogi, umucamanza yahise ategeka ko ayo magarama 2 y’urumogi afatwa agatwikwa n’inzego z’umutekano.
