Yajyaga
agaragara yambaye imyenda yanditseho amazina ya Bruce Melodie, akitwaza ibyapa
bimushyigikira, ndetse ageza aho yandikisha izina ry'uyu muhanzi mu mutwe we.
Uwo mwihariko watumye benshi batangira kumumenya mbere y'uko bavuga izina rye.
Ariko
inyuma y'ibyo abantu babonaga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo, hari
ubuzima avuga ko bwahindutse bukamugora kubera amahitamo ye yo kuba umufana
uzwi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Eric yavuze ko ubuzima bwe bwo gukunda Bruce
Melodie bwatangiye mbere y'uko aza gutura i Kigali.
Guturuka i Karongi
ashaka ubuzima
Eric
avuga ko yavuye mu Karere ka Karongi aza i Kigali ashaka imibereho
nk'urubyiruko rwinshi.
Mu
ntangiriro, yizeraga ko kuba hafi y'umuziki no gushyigikira umuhanzi yakundaga
byashobora kuzamufasha kubona amahirwe y'ubuzima. Gusa uko iminsi yagiye
ishira, yasanze ibintu bitagenda nk'uko yabitekerezaga.
Avuga
ko yakoraga akazi ko gushakira abacuruzi abakiriya, ariko nyuma yo kumenyekana
nk'umufana wa Bruce Melodie, abantu benshi batangiye kumubonamo undi muntu
utari wa mucuruzi wari uje kubereka ibyo bagura.
"Bambonaga
nk'umuntu wa danger"
Eric
avuga ko abantu benshi batangiye kumucira urubanza kubera uko yabaga yambaye
n'uburyo yigaragazaga.
Ati: "Hatabayeho umutima ukomeye cyangwa se no kubana n'Imana, umuntu mwajya kumva mukumva umuntu yarigendeye. Abantu bakomeje kwizera ko ibintu ndi gukora biri kumpa amafaranga.
Bambonaga nk'umuntu wa ‘danger’. Bambona nk'ahantu
bagatangira kuvuza induru bati 'dore wa muntu'. Ni bwo nahise mbona kubona
umusitari ari ikindi kintu. Noneho kuba umusitari ukennye wanakwiyahura."
Avuga
ko aho yanyuraga hose abantu bamwerekagaho intoki, bamwe bakamushinyagurira,
abandi bakamwita amazina ashingiye ku buryo yabaga yiyanditseho amazina ya
Bruce Melodie cyangwa uko yabaga yambaye.
Yagize
ati: "Ibaze kugenda n'amaguru buri wese agutunga urutoki ati dore wawundi
wambara ikariso, ati reba wawundi wiyandika mu mutwe. Hari igihe ubwonko bwawe
buba bwatangiye kunyeganyega kubera ibyo byose, kandi n'amafaranga yo kwishyura
inzu ugasanga wayakoresheje muri ibyo ngibyo."
Yaretse akazi
kubera uko abakiriya bamubonaga
Kimwe
mu bintu Eric avuga ko byamubabaje cyane ni uko byanagize ingaruka ku kazi ke.
Yari
asanzwe ashakira abacuruzi abakiriya muri ‘Gare’ y’Umujyi wa Kigali, ariko
avuga ko benshi mu bo yegeraga batamwitabaga kuko bahitaga bamwibuka nk'umufana
wa Bruce Melodie aho kumubonamo umuntu ushaka kubafasha. Ati: "Nahisemo
kureka ako kazi."
Avuga
ko icyo gihe yumvise ko atagishoboye gukomeza gukora akazi abantu
batamufatiraga nk'umukozi ahubwo bakamubonamo umuntu wamamaye kubera
imyambarire n'uburyo yigaragaza.
Yanasohowe mu nzu
Mu
bindi Eric agaruka ho harimo kuba yarigeze gusohorwa mu nzu yabagamo.
Ariko
Jeanne, nyir'inzu, yabwiye InyaRwanda ko ibyo Eric avuga atari byo.
Yasobanuye
ko yamusohoye kubera ko yari amaze amezi abiri adatanga amafaranga y’ubukode
bw'inzu, ahakana ko hari aho bihuriye n'abahanzi cyangwa abafana babo.
Nta mukobwa
wakwemera kugukunda nawe...
Eric
avuga ko no mu modoka rusange atabonaga amahoro.
Hari
n'abamubwiraga ko imyambarire ye idakwiriye umusore, ibintu avuga ko
byamusigaga yumva adafite agaciro imbere ya sosiyete.
Nubwo yababaye,
ntiyicuza
Nubwo
avuga ko yahuye n'ibikomere byinshi, Eric ashimangira ko aticuza kuba yarafashe
icyemezo cyo gushyigikira Bruce Melodie.
Avuga
ko hari abayobozi bo muri 1:55 AM bagiye bamushimira ku rukundo akunda umuhanzi
wabo, kandi ibyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza kuba we.
Si ikibazo kibera
mu Rwanda gusa
Inkuru
ya Eric isa n'iz'abandi bafana bakomeye bagiye bagaragara hirya no hino ku Isi.
Mu
bihugu nka Nigeria, Tanzania, Afurika y'Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, hari abafana bagiye bakora ibintu bikomeye birimo kwiyandikaho amazina
y'abahanzi, kwishushanya ‘tatouage’ zabo, kugurisha imitungo kugira ngo
bakurikirane ibitaramo cyangwa se kuva mu kazi kubera igihe kinini bamara
bakurikira ibitaramo.
Bamwe
muri bo bavuga ko bahura no gushinyagurirwa n'imiryango yabo, gutakarizwa
icyizere n'abakoresha, ndetse rimwe na rimwe bagahura n'ibibazo by'ubuzima bwo
mu mutwe bitewe n'igitutu cya sosiyete.
Abahanga
mu mitekerereze y'abantu bagaragaza ko gukunda umuhanzi atari ikibazo ubwacyo,
ariko iyo uwo mufana atangiye kubishyira imbere y'imibereho ye, akazi cyangwa
inshingano z'ibanze, bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye ku buzima bwe no ku
mubano afitanye n'abamukikije.
Ku
ruhande rwa Eric, avuga ko nubwo yahuye n'ibibazo byinshi, urukundo akunda
Bruce Melodie rugikomeye.
Icyakora yemera ko ubuzima bwamwigishije ko gukunda umuhanzi bidakwiye gusimbura kubaka ejo hazaza h'umuntu, kuko amahitamo umuntu afata ashobora kumugiraho ingaruka zirenze uko yabitekerezaga.

Irasubiza Eric yatangaje ko yahisemo gushyigikira Bruce Melodie muri ibi bitaramo nyuma y'uko bahuriye i Karongi akamusuhuza. Ati "Icyo gihe sinifuza gukaraba nyuma y'uko ankoze mu ntoki."

Irasubiza yari mu bihe by'abafana barimo na 'Pilate' bari bashyigikiye mu buryo bukomeye Bruce Melodie muri 'Summer Country Tour'

Bruce Melodie yateguye ibi bitaramo agamije kwegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki hirya no hino mu gihugu

Irasubiza yavuze ko gushyigikira Bruce Melodie byamugizeho ingaruka, kuko hari bamwe mu bantu bamuryaniraga inzara bamubonye

Irasubiza avuga ko yahisemo kureka akazi yakoraga ko gushakira abacuruzi abaguzi, bitewe n'amagambo mabi abantu bamubwiraga

Irasubiza yavuze ko mu minsi ishize yasohowe mu nzu, ariko nyirinzu amushinja kuba atarabashije kubona ubwishyu bw'inzu

Irasubiza yavuze ko amafoto n'amashusho ye byasohokaga mu bitangazamakuru byamugizeho ingaruka, kuko abantu bavugaga ko yabonye amafaranga nyamara nta kintu yinjije

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE IRASUBIZA ERIC, UMUFANA UKOMEYE WA BRUCEMELODIE
VIDEO: Melvin Pro/
InyaRwanda
