Urukundo si amafaranga! Ibyamamare bitahiriwe n'urushako bigashaka inshuro nyinshi

Imyidagaduro - 22/02/2025 11:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo si amafaranga! Ibyamamare bitahiriwe n'urushako bigashaka inshuro nyinshi

Umubano wa bamwe mu byamamare ukomeje gutera inkeke benshi, aho abarimo Jennifer Lopez na Nicolas Cage bazwi cyane ku isi badahagaze neza mu rukundo, kandi baba bafite amafaranga.

Hariho abantu b'ibyamamare benshi mu mwuga wa Cinema, umuziki n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi bagiye bagerageza gushaka ariko urushako rwabo ntirwaramba. Jennifer Lopez na Nicolas Cage nibo bazwi cyane mu bagiye bagira umusanzu ukomeye muri muzika cyangwa Cinema. 

Jennifer Lopez umwe mu bakoze ubukwe inshuro 4 yagize icyo atangariza abantu nyuma y'uru rugendo rwose mu buzima bw'urukundo. Yagize ati: "Icyo nabwira abana banjye ni uko urukundo rw'ukuri rubaho, Ibintu bimwe na bimwe bishobora kubaho iteka ariko ntibiba bivuze ko bigororotse".

Urutonde rwa bamwe mu byamamare bagiye bagerageza urukundo inshuro nyinshi bikanga:

1. Jennifer Lopez

Jennifer Lopez ni umwe mu bagore bashatse kenshi mu buzima bwabo. Ubu yashyingiwe inshuro 4, ariko ntiyakunze kugira iherezo ryiza mu rushako. Nyuma y'ubukwe bwa mbere na Ojani Noa, agakurikizaho Cris Judd, Marc Anthony, ndetse no kwiyunga n'umugabo Ben Affleck, nyuma y'igihe kinini bashyingiranwe, ariko urukundo rwabo rwaje gucika intege nyuma y'umwaka w'ubukwe.

2. Ben Folds


Umuhanzi Ben Folds nawe yashatse inshuro nyinshi. Yashatse inshuro eshanu, kuva ku mukunzi wa mbere Anna Goodman kugeza kuri Emma Sandall, bamaranye imyaka itandatu. Nyuma y'ibibazo mu rukundo, ubu Folds ari mu nzira yo kubaka ubuzima bushya.

3. Jim Edmonds


Jim Edmonds na we yakoze ubukwe bwinshi inshuro 4. Yakomeje kubaka imibanire myiza ariko byaragoranye kugeza aho ashobora kubona umugore we w'ukuri, Kortnie O'Connor, nyuma y'ubukwe bwa mbere n'ubukwe bwa kabiri na Meghan King.

4. Nicolas Cage

Nicolas Cage, umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, nawe ni umwe mu batigeze bagira ubuzima bw'urugo buhoraho. Yashatse inshuro nyinshi zigera kuri 5 harimo Patricia Arquette, Alice Kim, Alice Koike na Riko Shibata, bose bagize uruhare mu rugendo rwe rw'urukundo.

5. Zsa Zsa Gabor

Zsa Zsa Gabor, yakoze ubukwe inshuro 9 kugera igihe yashakanye na Frédéric Prinz von mu mwaka wa 1986, babanye kugeza apfuye ku myaka 99 muri 2016.

6. Jennifer O'Neill


Jennifer O'Neill, umukinnyi wa filime, yashatse inshuro 9, aho yagiye yifatanya n'abagabo batandukanye mu buzima bwe bw'urukundo. Ariko kuva muri 1996 abana na Mervin Sidney Louque, Jr.

7. Mickey Rooney

Mickey Rooney, umukinnyi w'icyamamare, yashatse inshuro 8. Yagize amateka atandukanye, aho yagiye afata umugore wundi, rimwe na rimwe akora impinduka z'ubuzima bwe mu rukundo. Muri 1993 yabajijwe niba yarashyingiranywe n'aba bagore bose koko arangije yarabasubije ati: "Cyane rwose, bose narabakundaga".

8. Larry King

Larry King nawe yari umuntu wagiye ashyira imbere imibereho y'urukundo muri we, aho yagerageje gushaka inshuro umunani. Yavuze ko atari umuntu ukunze gushaka abagore benshi, ariko ibyo yakoze byari bishingiye ku rukundo.

9. Elizabeth Taylor

Elizabeth Taylor na we yaje ku isonga mu gushaka abagabo benshi, nyuma yo gukunda umwe ariko ntibirangire neza, akisanga agejeje kuri uyu mubare w'abagabo bangana gutya. Yashatse inshuro 8, kandi yanyuze mu nzira ndende z'ubuzima bwo mu rukundo.

10. Lana Turner

Lana Turner yarinze yitaba Imana mu 1995 yarahisemo kureka kongera gushaka undi mugabo kubera yaramaze gushakana n'abagabo 8 bose, birangira afashe umwanzuro wo kurekera gushaka.

Ibi biragaragaza uburyo abakomeye nabo bagerageza gushaka urukundo, bakanyura mu bihe bitandukanye mu rukundo nk'abandi bantu bose. 

Ni ibintu bitangaje kandi bitanga isomo rikomeye rigaragaza ko gukundana no gushaka atari iby'abaherwe, abatari bake bavuga ko urukundo ari amafaranga benshi, bahabwa igusubizo n"ibi byamamare. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...