Iyi filime nshya ikomeje
kunyura abatari bake, yiganjemo urukundo rwinshi aho umukobwa aba akunda umusore
cyane ariko umusore we bitamurimo kugeza ubwo amusimbuje undi mukobwa akajya no
kubana nawe ariko ntibimuce intege agakomeza kwiruka ku musore yakunze ubuzima
bwe bwose.
Ubwo yaganiraga na
InyaRwanda TV, Mugwaneza Abdul umwe mu bateguye iyi filime yavuze ko kuyitegura
bashingiye ku buzima bugezweho muri iyi minsi aho abantu
bashyize imbere gushaka ubutunzi kurenza urukundo.
Rukundo Arnold Shaffy nawe
wafatanyije na Abdul mu migendekere myiza y’iyi filime atanyuze ku ruhande
yavuze ko uretse kuba urukundo muri iyi minsi rurimo ibizazane byinshi, nawe ari
uwo kubihamya kuko nawe byamubayeho.
Filime nshya ya [The Dream] itambuka kuri Youtube Channel ya Kigali Drama, kugeza ubu uduce tubiri ni two tumaze kujya ahagaragara. Ni filime ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.
Kurikirana ikiganiro cyihariye Shaffy na Mugwaneza Abdul bagiranye na InyaRwanda
Kurikira the Dream agace ka mbere
Kurikira the Dream agace ka kabiri