Urukundo rw'ubu rwubakiye ku kinyoma no ku mafaranga - Shaffy na Abdul bahishuye imbarutso ya filime bise "The Dream"

Cinema - 10/05/2025 6:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo rw'ubu rwubakiye ku kinyoma no ku mafaranga - Shaffy na Abdul bahishuye imbarutso ya filime bise "The Dream"

Nyuma yo kubona urukundo rwo muri iyi minsi rusigaye rurimo amacenga ndetse n’uburyarya bwinshi, ibyamamare muri Cinema Nyarwanda, Mugwaneza Abdul na Rukundo Arnold Shaffy bahisemo kuzana umushinga wa filime nshya yitwa "The Dream" igamije gukebura abari mu rukundo.

Iyi filime nshya ikomeje kunyura abatari bake, yiganjemo urukundo rwinshi aho umukobwa aba akunda umusore cyane ariko umusore we bitamurimo kugeza ubwo amusimbuje undi mukobwa akajya no kubana nawe ariko ntibimuce intege agakomeza kwiruka ku musore yakunze ubuzima bwe bwose. Umukobwa akorerwa ibikorwa byinshi bibi akababazwa n'uwo musore kugira ngo amuveho ariko nawe akamubera ibamba.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda TV, Mugwaneza Abdul umwe mu bateguye iyi filime yavuze ko kuyitegura bashingiye ku buzima bugezweho muri iyi minsi aho abantu bashyize imbere gushaka ubutunzi kurenza urukundo. Ati “Igitekerezo cy’iyi filime cyavuye ku buzima buri hanze aha tubona buri munsi. Sinzi niba ari uguhinduka kw’ibihe, ubona ko abantu bashyize imbere ubutunzi kurusha abantu, ariko nanone hakabaho abantu bagifite urukundo rwa nyarwo.

Rukundo Arnold Shaffy nawe wafatanyije na Abdul mu migendekere myiza y’iyi filime atanyuze ku ruhande yavuze ko uretse kuba urukundo muri iyi minsi rurimo ibizazane byinshi, nawe ari uwo kubihamya kuko nawe byamubayeho. Yagize ati: “Ibibazo by’urukundo ndacyanahura nabyo no mu buzima busanzwe, ariko akenshi urukundo rwubakiye ku kinyoma no ku mafaranga. Biragoye ko wabona umuntu wifuza ko yaguha urukundo rwa nyarwo udafite amafaranga.

Filime nshya ya [The Dream] itambuka kuri Youtube Channel ya Kigali Drama, kugeza ubu uduce tubiri ni two tumaze kujya ahagaragara. Ni filime ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.

Kurikirana ikiganiro cyihariye Shaffy na Mugwaneza Abdul bagiranye na InyaRwanda 

Kurikira the Dream agace ka mbere

Kurikira the Dream agace ka kabiri



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...