Cinderella ni umugore w’imyaka 40 y’amavuko. Yakundanye n’umugabo barabana ndetse banagirana umwana umwe w’umukobwa bise ‘Liza’. Uyu
mugore yakundaga umugabo we cyane ku buryo yashoboraga no kuba yamwitangira
kubera urukundo.
Ni kenshi yumvaga amagambo mabi yavugwaga ku mugabo we
ariko akarwana ishyaka, ayo magambo agashira umugabo we atanabimenye.
CINDERELLA YAHUYE GUTE N’UMUGABO WE?
Umunsi umwe Cinderella yagiye mu isoko guhaha nk’ibisanzwe ubwo yari akiri umukobwa maze ahura n’umusore wari ushinguye, uteye neza. Uyu musore yaramwitegereje, gusa areba hasi ku mataye ya Cinderella mu gihe Cinderella we yarebaga ahantu hose kuri uyu musore.
Umusore yaramugonze, aramusunika utuntu yari afite turagwa, maze bunamira icyarimwe, bahagurutse umusore amusaba numero Cinderella arayimuha, bose barataha. Kuva uwo munsi urukundo rwabo rwabaye nk’urwa Jack na Rose.
Barakundanye ariko umusore akajya acishamo akababaza Cinderella kuko yakundwaga n’abakobwa benshi nawe akaba umuswa mu gufata umwanzuro ku buryo yaburaga aho afata kugeza ababaje Cinderella wamukundaga.
IBY’AGAHINDA
KA CINDERELLA N’UBURYO IMBWA YAMURUTIYE UWO YAKUNZE

Mu magambo yuzuye agahinda kenshi, Cinderella
yarateruye arandika, yandika urwandiko agira inama abakobwa binyuze mu marira
ye
Yaranditse ati: "Mu by’ukuri, amazina yanjye nitwa Cinderella. Ndi umugore wazize urushako nkundwa n’imbwa yanjye kurenza uwo nihebeye. Nukuri pe nakundaga umugabo wanjye ndetse nkamurutisha nanjye ubwanjye.
Naramuteteshaga imenagitero yanjye, namuhaga ibyishimo, mu gitanda
ntabwo yigeraga ahaga impumuro yanjye, yahoraga amfashe akaboko kuko
sinamuvaga iruhande.
N’ubwo nitangaga gutyo, nyuma naje kumenya ko uwo
nakundaga yari yarangeretseho abandi bakobwa n’abagore batagira ingano maze
nisanga mu rukundo n’imbwa niguriye.
Umunsi umwe, naratashye nk’abandi bagore bose, nicara muri salon kuko nasanze hafunguye, nterura imbwa yanjye yabaga mu rugo.
Narahamagaye
ngo “Darling ", aho kwitabwa n’umugabo wanjye nitabwe n’amajwi y’abakobwa babiri
bari kumwe n’umugabo wanjye mu cyumba cyanjye. Umwe yaragize ati: ’Cher harya
ugira umukozi, ko numva hari uri guhamagara?".
Imbwa nayitereye hasi, mpita mpaguruka, ngeze mu
cyumba nsanga umugabo wanjye bari kumwagaza! Uretse kurira gusa nta kindi
nakoze. Naricaye hasi ndarira, ndahogora, baransohora banshyira muri salon
bakomeza ibyabo, imbwa niyo yambaye hafi dore ko yahise iza mu biganza byanjye ".
Cinderella yakomeje avuga ko n’ubwo yagize agahinda gakomeye atigeze asigwa n’imbwa. Ati: "Burya imbwa niyo yankundaga kurusha umugabo wanjye twashakanye ntagize icyo nima na kimwe.
Kera narinzi ko umugabo aca umugore inyuma kuko hari cyo yamwimye ariko burya nasanze ari ingeso. Mfite amarira yanze gukama, mfite agahinda kazanyica, gusa iyo ndebye itungo ryanjye, imbwa yanjye ndanezerwa.
Bakobwa, ndabagira inama, ndabasabye mwihane ntimukajye mukora amakosa nkayo nakoze, ahari ntabwo nagombaga kureba ku isura cyane. Ntabwo nagomba kureba igihagararo cy’uwo nitaga urukundo rwanjye utarigeze anambaza amakuru yanjye ahubwo akandeka nkangara.
Mwicare murebe ababakunda kandi mugenzure imico yabo mbere yo kuvugana nabo cyangwa kugira icyo mubemerera, hato mutazisanga mu kagozi nk'ako nitayemo ".
Ubusanzwe urukundo ntabwo rupimirwa mu maso, ni
ibikorwa byarwo bisenya umunzani rwashyizweho. Cinderella akubera isomo.